Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Kanombe yungutse abapadiri babiri mu myaka 2 imaze ishinzwe

Mu birori byo gutanga isakaramentu ry'ubusaseridoti byabereye kuri Paruwasi Kanombe, Karidinali Kambanda yashimye paruwasi ya Kanombe itangiranye imbaraga ikaba yibarutse abapadiri 2 icyarimwe mu gihe imaze imyaka ibiri gusa ishinzwe.

Paruwasi ya Kanombe yungutse abapadiri babiri mu myaka 2 imaze ishinzwe
Paruwasi ya Kanombe yungutse abapadiri babiri mu myaka 2 imaze ishinzwe

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 3 Kanama 2024, aho abadiyakoni batanu aribo:BYIKWASO Emmanuel, MUBIRIGI Patrick, MPINGA Olivier Raoul, SHIMWA BASO Parfait, TUYIZERE Jean Marie Philippe bahawe ubupadiri, naho abafaratiri batatu bagahabwa ubudiyakoni.

Karidinali Kambanda yashimiye Paruwasi ya Kanombe yemeye kwakira ibi birori anabashimira ko batangiranye imbaraga baha Kiliziya abapadiri babiri icyarimwe.

Yagize ati"Hari paruwasi zimara igihe kirekire zitarabasha kubona imbuto y'ubusaseridoti. None mubaye urugero rwiza rukomeye, kuba paruwasi yanyu yibarutse impanga kandi paruwasi imaze igihe gito itangiye."

Karidinali kambanda yanashimiye iyi paruwasi kuba yaremeye kwakira ibi birori, dore ko yari yabanje kugira impungenge ivuga ko itabimenyereye nyamara ikaba yabashije kubitegura neza ikizihiza iyi mpano ikomeye y'ubusaserdoti yahawe abapadiri bayo n'abo mu yandi maparuwasi batatu.

Ati" Nyiricyubahiro Karidinali abakristu ba Paruwasi Kanombe dufite ibyishimo byo kuba mu bahawe isakaramentu ry'ubusaseridoti harimo babiri bavuka muri Paruwasi yacu ya Kanombe. Turabashimira impanuro mwabahaye zo kwitangira Kiliziya no kugera ikirenge mu cya Yezu."

Umukristu uhagarariye abandi muri Paruwasi ya Kanombe, Justin Sebarinzi, yagaragaje ibyishimo abakirisitu b'iyi Paruwasi batewe no kuba mu bahawe isakaramentu ry'ubusaseridoti harimo babiri bavuka muri iyi Paruwasi.

Padiri mukuru wa Paruwasi Kanombe Jean Claude NDASHIMYE, yashimye Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda, kubwo kugirira icyizere abari abadiyakoni bagahabwa isakaramentu ry'ubusaseridoti ndetse aboneraho n'umwanya wo gushima ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisirikare, ibigo by'amashuri ndetse n'izindi nzego bafatanya umunsi kumunsi kugira ngo iyi paruwasi ibashe kurangiza neza ubutumwa bwayo.

Paruwasi Saint Jean Paul II Kanombe igizwe na Santarali ebyiri arizo Centrale Busanza na Centrale Kanombe, ikaba iherereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga. Yashinzwe mu mwaka wa 2022 ibyawe na Paruwasi ya NDERA.

Abahawe ubupadiri ni 5 barimo 2 ba paruwasi Kanombe
Abahawe ubupadiri ni 5 barimo 2 ba paruwasi Kanombe
Karidinali Kambanda ni we wayoboye uyu muhango
Karidinali Kambanda ni we wayoboye uyu muhango
Abasaserdoti bari benshi baje kwakira bagenzi babo
Abasaserdoti bari benshi baje kwakira bagenzi babo
Padiri Ndashimye Jean Claude, Padiri Mukuru wa Kanombe
Padiri Ndashimye Jean Claude, Padiri Mukuru wa Kanombe
Uhagarariye abakristu ba Kanombe
Uhagarariye abakristu ba Kanombe
Abakristu ba Kanombe bari bakereye ibirori
Abakristu ba Kanombe bari bakereye ibirori
N'amajwi meza bashimiye Imana iha umuryango wayo abasaserdoti beza
N'amajwi meza bashimiye Imana iha umuryango wayo abasaserdoti beza
Ubusaserdoti ni inshingano irenze imbaraga za muntu
Ubusaserdoti ni inshingano irenze imbaraga za muntu
Abafurere 3 b'Abapalotini ni bo bahawe ubudiyakoni
Abafurere 3 b'Abapalotini ni bo bahawe ubudiyakoni
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose