Myr Alexis Kagame yaturiwe Misa yo kumwibuka
Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, muri Diyosezi ya Butare habereye umuhango wo gusabira no kwibuka Myr Alexis Kagame wamenyekanye mu mateka y'u Rwanda cyane kubera inyandiko ze.
Uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya mbere, wabanjirijwe n'igitambo cya Misa cyatuwe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepikopi wa Kigali ari kumwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.
Uretse Abihayimana batandukanye bari bitabiriye, uyu muhango wanitabiriwe kandi na Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa [OIF], Bwana Ange Sebutege, Umuyobozi w'Akarere ka Huye, n'abandi batandukanye.
Mu nyigisho ye, Antoni Kardinali Kambanda yavuze ko ari ikintu gikomeye kuba kwibuka Myr Kagame bije mu gihe Kiliziya yitegura kwinjira muri Yubile y'impurirane y'imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu akaza gukiza isi na Yubile yimyaka 125 inkuru nziza yumukiro igeze mu Rwanda.
Ati "Ni amahire ko kuri uyu munsi twateraniye hamwe turimo twibuka umukurambere wacu ukomeye mu Rwanda, witangiye inkuru nziza ya Yezu Krisitu, akaba yaranadusigiye umurage mwiza tutarabasha gushyikira.”
Karidinali Kambanda anavuga ko Myr Alexis Kagame yinjiye mu rugaga rw'abahanga Kiliziya ifite kuko ariwe wa mbere wahinduye Bibiliya akayishyira mu rurimi rw'Ikinyarwanda kugira ngo Abanyarwanda babashe gusoma inkuru nziza y'umukiro.
Ati "Na n'ubu ntawe uramuhiga, ariko ni umurage mwiza yadusigiye, dukwiye kumwigiraho ibikorwa byose yakoze. Umwubatsi yakubaka inyubako zikomeye, umuririmbyi akaririmba indirimbo z'akataraboneka, n'ibindi, na myr Alexis Kagame turamushimira uburyo yitangiye umurimo w'Imana, yigisha filozofiya, amateka n'umuco wacu twubakiraho binyuze mu guteza imbere Ikinyarwanda.”
Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yavuze ko uretse kuba yarabaye umusaseridoti w'imena muri Diyosezi ya Butare, Alexis Kagame yanabaye Umunyarwanda wakoze byinshi ku buryo yabaye ingirakamaro, Umubyeyi n'umugisha ku Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange.
Myr Rukamba yongeyeho ko, Myr Kagame yabaye umupadiri mwiza, ukunda kuganira akagira n'urwenya.
Madamu Anne Marie Kantengwa, umwe mu bagize umuryango wa Myr Alexis Kagame yavuze ko nk'umuryango we, banejejwe no kuba bagize amahirwe yo kumwibuka.
Yagize ati "Turashimira Myr Filipo Rukamba watwumvise akemera ko imva ya Myr Alexis Kagame isanwa ubwo ibinyamakuru byari bitangiye kwandika ku iyangirika ryayo."
Yanashimiye Kiliziya Gatolika muri rusange kubw'urukundo umuryango wa Myr Kagame ukomeza kugaragarizwa ndetse ahamya ko kuri ubu bamaze konka amashereka y'urukundo.
Nyuma y'igitambo cya Misa, abitabiriye uyu muhango basuye imva ya Myr Alexis Kagame ndetse umuryango we umurikira Diyosezi ya Butare urufunguzo rw'imva ya Myr Kagame kugira ngo irutunge nka Diyosezi yakoreyemo ubutumwa, bityo buri wese uzajya yifuza kuyisura, ajye abona uko agerayo byoroshye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.