Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Filipo arasaba abakristu kumvira Ijambo ry'Imana bakirinda icyabatandukanya

Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'Abakristu, cyateguwe n'ihururo ry'amadini n'amatorero mu Karere ka Huye, cyabereye muri Kaminuza y'U Rwanda ishami rya Huye, kuri uyu wa 28 Mutarama 2023, Musenyeri Filipo RUKAMBA Umushumba wa Diyosezi ya Butare, yashimye uruhare rw'iri huriro mu kubaka ubumwe hagati y'amadini asaba abakristu kumvira Ijambo ry'Imana bakirinda icyabatandukanya.

Myr Filipo arasaba abakristu kumvira Ijambo ry'Imana bakirinda icyabatandukanya
Myr Filipo arasaba abakristu kumvira Ijambo ry'Imana bakirinda icyabatandukanya

Mu butumwa yagejeje ku bayobozi b'amadini atandukanye n'abakristu bitabiriye iki gikorwa, Myr Filipo yashimiye uruhare rw'ihuriro ry'amadini mu gukemura ibibazo bitandukanye byagaragaraga mu madini. Iri huriro rikaba ryaratumye abagize amadini ubwabo bashobora kwicara hamwe bagacoca ibitagenda aho kugira ngo bibatandukanye.

Yagize ati "Imana itanga ingabire zinyuranye. Kubaho rero kw'amadini anyuranye ni ibituma bashobora guhuza bagasangira kuko buri wese agira ikintu yageza ku bandi".

Myr Filipo asaba abakristu kwemera guhindurwa n'Ijambo ry'Imana bakirinda ibintu byose bituma batandukana, ahubwo buri wese akakira mugenzi we azirikana ko amufitiye umwenda w'urukundo.

Umuyobozi w'akarere ka Huye Ange SEBUTEGE, wari yitabiriye iki gikorwa, yashimiye amadini n'amatorero yishyize hamwe akaba abasha kuganira bakanahuza dore ko ari na byo bitanga imbaraga ndetse akaba ari na cyo cyerekezo igihugu cyahisemo. Yashimiye Kandi imikoranire y'abakristu n'izindi nzego za Leta asaba ko byakomeza.

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubumwe, Mayor Ange yasabye abagize amadini kumenya kuzuzanya no kuzirikana ko abantu bose ari abanyantege nke, bityo bakamenya kujya inama igihe hari ikitagenda neza nk'uko bakunze kubivuga ngo "abajya inama Imana irabasanga".

Pasiteri Anicet KABALISA Umuyobozi w'ihuriro ry’amadini n'amatorero ( RICH) mu karere ka Huye, yagaragaje ko bidakwiye ko abakristu batanywa n'imyemerere yabo dore ko byagakwiye kuba imbaraga kugira ngo bigirire n'akamaro igihugu.

Icyumweru cyahariwe ubumwe bw'abakristu cyatangiye Tariki 18 Mutarama 2023, kikaba cyaragombaga gusozwa Tariki 25 Mutarama 2023.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose