Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Filipo Rukamba yatanze Amasakaramentu y'Ibanze mu Igororero rya Huye

Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yaturiye Igitambo cya Misa mu Igororero rya Huye, aho yanatanze amasakaramentu y’ibanze ku bagororwa 48 babyiteguye.

Myr Filipo Rukamba yatanze Amasakaramentu y'Ibanze mu Igororero rya Huye
Myr Filipo Rukamba yatanze Amasakaramentu y'Ibanze mu Igororero rya Huye

Byari biteganyijwe ko abagororwa 19 bahabwa Batisimu hanyuma 29 bagakomezwa gusa mu bubasha bwe, Myr Filipo Rukamba yagennye ko abari bahawe Batisimu nabo bahabwa Isakaramentu ry’Ugukomezwa.

Mu butumwa bwe, Myr Filipo Rukamba yibukije abahawe Isakaramentu rya Batisimu ko icya mbere bagomba kuzirikana ari uko bagiye kuzukana na Yezu, abasaba kuva mu bubasha bwa Sekibi bakinjira mu Rumuri rw'Imana.

Yakomeje avuga ko amasomo matagatifu atari inkuru z’ibyabaye kera gusa ahubwo ko agamije gufasha abantu kuyasanisha n’ubuzima bw’iki gihe bityo bigire isomo bisiga.

Ashingiye ku masomo yasomwe, Myr Rukamba yavuze ko Imana ishaka gukiza buri wese kuko ari Imana y’Impuhwe kuri buri wese, ariyo mpamvu n’iyo umuntu agiye kure yayo ihora imukurikirana mu rukundo rwayo n’ineza yayo. Ati “Ntabwo ihagarara guhamagara wa muntu wagiye kure yayo ngo aze ayigane kuko izi neza ko umukiro wa Muntu ariyo.”

Yibukije abagororerwa mu Igororero rya Huye ko guhinduka, guhindura imico no kugarukira Imana aricyo Imana yifuza.

Ati “Imana ikoresha buri wese kugira ngo akize mugenzi we. Imana irakubwira iti ba wa wundi ukiza, wiba mu gice gisenya ahubwo ba mu gice cyubaka. Mwemwere gusa na Kristu.”

Igororero rya Huye rigororerwamo abagera ku bihumbi 14, baba mu bipangu bibiri [Igipangu cya Duterimbere na Turwubake]. Muri bo, abasaga ibihumbi bitanu ni Abakristu Gatolika babarizwa mu miryangoremezo 39, no mu miryango ya Agisiyo Gatolika n'amakoraniro y'abasenga 11.

Nyuma y’igitambo cya Misa, Myr Filipo Rukamba yahaye umugisha Taberenakuru iri mu Gipangu cyitwa Turwubake.

Mpuzamakorali y'Igororero rya Huye niyo yaririmbye Misa. Iri gororero ririmo amakorali atanu
Mpuzamakorali y'Igororero rya Huye niyo yaririmbye Misa. Iri gororero ririmo amakorali atanu
Igororero rya Huye rigororerwamo abagera ku bihumbi 14
Igororero rya Huye rigororerwamo abagera ku bihumbi 14
Mu bagororwa ibihumbi 14 bagororerwa mu Igororero rya Huye, habarurwamo abasaga ibihumbi bitanu bafite ukwemera Gatolika
Mu bagororwa ibihumbi 14 bagororerwa mu Igororero rya Huye, habarurwamo abasaga ibihumbi bitanu bafite ukwemera Gatolika
Mu gipangu rya Turwubake hashyizwe Taberenakuru
Mu gipangu rya Turwubake hashyizwe Taberenakuru
Mu Igororero rya Huye kandi habarizwa imiryango ya Agisiyo Gatolika n'amakoraniro y'abasenga 39
Mu Igororero rya Huye kandi habarizwa imiryango ya Agisiyo Gatolika n'amakoraniro y'abasenga 39
Mu magororero 13 ari mu Rwanda, Igororero rya Huye ni rimwe mu magororero Umunani agororerwamo abagabo gusa. Ayo magororero ni; Rwamagana,Bugesera, Nyanza, Huye, Rusizi, Rubavu, Muhanga na Gicumbi.
Mu magororero 13 ari mu Rwanda, Igororero rya Huye ni rimwe mu magororero Umunani agororerwamo abagabo gusa. Ayo magororero ni; Rwamagana,Bugesera, Nyanza, Huye, Rusizi, Rubavu, Muhanga na Gicumbi.
Uretse amagororero umunani agororerwamo abagabo gusa, mu Rwanda hari amagororero abiri agororerwamo abagore gusa (Ngoma na Nyamagabe), amagororero abiri agororerwamo abagabo n'abagore (Nyarugenge na Musanze) ndetse n'igororero rimwe ry'abana riherereye i Nyagatare

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose