Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Filipo Rukamba yavuze ku nshamake y'ubuzima bwa Myr Alexis Kagame wanamwigishije

None ku wa 20 Ukuboza 2023, muri Diyosezi ya Butare, nibwo Myr Alexis Kagame yasabiwe ndetse yibukwa nk'umwe mu bantu batanze umusanzu ukomeye ku muco n'ururimi rw'Ikinyarwanda.

Myr Filipo Rukamba yavuze ku nshamake y'ubuzima bwa Myr Alexis Kagame wanamwigishije
Myr Filipo Rukamba yavuze ku nshamake y'ubuzima bwa Myr Alexis Kagame wanamwigishije

Uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya mbere, wabanjirijwe n'igitambo cya Misa cyatuwe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepikopi wa Kigali ari kumwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.

Uretse Abihayimana batandukanye bari bitabiriye, uyu muhango wanitabiriwe kandi na Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa [OIF], Bwana Ange Sebutege, Umuyobozi w'Akarere ka Huye, abagize umuryango we n'abandi batandukanye.

Alexis Kagame yavutse mu 1912, ku ngoma ya Yuhi V Musinga, avukira i Kiyanza mu gace kitwaga Ubuliza, ubu ni muri Paruwasi nshya ya Rusasa iherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru.

Nkuko byakomeje bigarukwaho na Myr Filipo Rukamba wigishijwe na Myr Alexis Kagame, ubwo Kagame yari umufaratiri i Nyakibanda, yabonanye n'Umwami Mutara III Rudahigwa, umwami atangarira ubuhanga bwe mu mateka n'ubusizi bityo amwemerera kumuhuza n'abiru n'abasizi b'abahanga b'ibwami ari nabyo byatumye amenya byimbitse amateka y'u Rwanda n'amabanga y'ibwami.

Ubwo yari Fratiri mu myaka ya 1938-1939 yabaye umunyamakuru n'umuyobozi wa Kinyamateka. Yongeye kuyiyobora muri 1941-1947 ubwo yari Padiri ndetse no muri 1950-1952. Muri Rusange yayoboye Kinyamateka [Ikinyamakuru cyabayeho mbere mu Rwanda] imyaka yose hamwe 10.

Amateka akomeza avuga ko mu 1943, Myr Kagame yasohoye igitabo cya mbere kivuga ku mateka y'u Rwanda ahanini yari yarabwiwe n'abiru. Iki gitabo cyari cyanditse mu rurimi rw'Ikinyarwanda yacyise "Inganji Karinga".

Mu mwaka wa 1950 Myr Alexis Kagame yabaye umunyafurika wa mbere washyizwe mu banyamuryango b'ikigo cy'Ububiligi [Institut Loyal Colonial Belge] cyari gishinzwe ubumenyi mu bihugu byakoronizwaga n'Ububiligi.

Mu 1952 yagiye kwiga i Roma agaruka mu 1956 afite impamyabumenyi y'ikirenga (doctorat) muri Filozofiya.

Myr Rukamba yakomeje avuga ko Alex Kagame yakoze imirimo myinshi muri Kiliziya irimo gufasha abandi ba padiri, kwigisha mu ishuri n'ibindi.

Amateka agaragaza ko Myr Kagame yigishije muri Groupe Scolaire Astrida, Groupe Scolaire ya Kansi (yanabereye umuyobozi), mu iseminari, muri kaminuza yu Rwanda i Ruhande, kaminuza ya Zaire ishami rya Lubumbashi n'ahandi.

Myr Kagame azwi kandi nk'umwanditsi ukomeye cyane, uri mu bakomeye u Rwanda rwagize.

Mu bindi byatumye amenyekana ndetse n'amateka y'u Rwanda akamenyekana, harimo kuba yaragereranyije Filozofiya yo mu Rwanda niyo mu bindi bihugu. Ibi byatangiye ubwo yari umunyeshuri i Roma.

Padiri Alexis Kagame yahawe izina ry'icyubahiro rya Musenyeri arihawe na Papa Yohani Pawulo II, bitewe n'ibitabo n'inyandiko nyinshi yanditse.

Yahinduye mu Kinyarwanda Isezerano rishya muri Bibiliya, Igitabo cya Misa, Ibitabo by'amasomo akoreshwa mu misa, n'ibindi.

Yanditse ibitabo, imivugo n'inyandiko nyinshi byakoreshejwe mu burezi bw'u Rwanda ndetse n'ubu bigikoreshwa.

Mu 1975 yahawe impeta y'ishimwe n'igihugu "Officier de l'Ordre National des Grands-Lacs” kubera kujijura abanyarwanda mu nyandiko.

Mu 1981 yahawe kandi izina ry'icyubahiro na Papa Yohani Pawulo II ry'Umunyeshuri w'ikirenga.

Alexis Kagame yitabye Imana mu 1981, afite imyaka 69. Yaguye mu bitaro by'i Nairobi muri Kenya azize uburwayi.

Mu mwaka wa 2014 yagenewe igihembo cyo guteza imbere ururimi n'umuco, yahawe n'Inteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco, gishyikirizwa Kaminuza yamwitiriwe [Kaminuza Gatolika yu Rwanda] ikorera i Save, ho muri Diyosezi ya Butare.

Zimwe mu nyandiko ze zizwi cyane harimo; Indyoheshabirayi, Umuririmbyi wa nyiribiremwa, Matabaro ajya i burayi, Umwaduko w'abazungu muri Afurika yo hagati, La philosophie bantu-Rwandaise de lêtre.

Myr Rukamba yasoje avuga ko bazakomeza kumwibuka ndetse anashimira umuryango we muri rusange hamwe n'Inzu Ndangamurage y'u Rwanda ikomeje gusigasira aya mateka ya Myr Alexis Kagame.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose