Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Ntagungira arasaba abategetsi kudaterwa ipfunwe no gusenga

Mu kiganiro yatanze nyuma y'Igitambo cya Misa yo guhimbaza Umunsi w'u Rwanda ruturwa Kristu Umwami, Myr Ntagungira Jean Bosco, Umwepiskopi wa Butare, yashimye ukwemera kwaranze Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, asaba abandi bategetsi kumwigana aho guterwa ipfunwe no kwegera Imana.

Myr Ntagungira arasaba abategetsi kudaterwa ipfunwe no gusenga
Myr Ntagungira arasaba abategetsi kudaterwa ipfunwe no gusenga

Myr Ntagungira yagaragaje ko intambwe yatewe n'umwami Mutara wa III Rudahigwa, igaragaza ukwemera gukomeye kw'uyu Mwami wari umaze igihe gito yakiriye ukwemera. Avuga ko nyuma yo kwakira ukwemera byamufashije kubona inzira nziza yo gushakiramo intsinzi y'ibibazo, ari yo Kristu Umwami w'ijuru n'Isi.

Myr Ntagungira yakomeje avuga ko icyemezo cya Rudahigwa cyateye bamwe impungenge. Aho bamwe bagize bati:Yiyambuye Ikamba, arapfukamye, atanze u Rwanda mbese bakabibonamo ikibazo. Ibi Myr Ntagungira avuga ko atari ikibazo ahubwo ari isomo ku bafite ubutegetsi n'ubukungu bose.

Nyuma yo kugaragaza ibibazo byariho mu gihe cy'ubwami bwa Mutara wa III Rudahigwa, Myr Ntagungira yagize Ati"Umuntu wagiraga ibibazo yashakaga intsinzi. Umwami Rudahigwa intsinzi yayibonye muri Kristu Umwami."

Ati"Igikorwa Umwami Mutara wa III Rudahigwa yakoze ni ikintu gikomeye kibutsa n'abandi bose:abafite ubutegetsi, abafite imitungo ko byose babikesha Imana, kugira ngo na bo badatinya kugaragaza uwo bemera, uwo bumva ko ari we mutware wabo. Hari benshi basa n'ababitinya, umuntu akumva ko niba afite ubutegetsi, kuba yajya gusenga, yabwira abo mu rugo rwe ngo tugende tujye guhimbaza ijambo ry'Imana, ugasanga bamwe birabatera ipfunwe ngo ni ukubacisha bugufi."

Myr Ntagungira asaba abantu bose bafite ubutegetsi n'ubushobozi kumenya kubitura Imana yabibahaye nk'uko Umwami Mutara wa III Rudahigwa yabigize.

Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yemeje ko tariki 27 Ukwakira, Kiliziya mu Rwanda izajya ihimbaza u Rwanda ruturwa Kristu Umwami, uyu akaba ari umwanya mwiza ku bategetsi n'abafite ubutunzi bataye ukwemera, kwibuka ko Imana ari yo mugenga wa Byose n'Umutegetsi w'Abategetsi.

Ishusho ya Kristu Umwami iri Imbere ya kiliziya ya paruwasi ya Nyanza
Ishusho ya Kristu Umwami iri Imbere ya kiliziya ya paruwasi ya Nyanza
Abakristu bari baje ari benshi kugaragira Kristu Umwami
Abakristu bari baje ari benshi kugaragira Kristu Umwami
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose