Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 9

Myr Visenti Harolimana yizihije Isabukuru y’imyaka 10 amaze ahawe Ubwepiskopi

Ku wa kane tariki ya 24 Werurwe 2022, Musenyeri Visenti HAROLIMANA yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ahawe ubwepiskopi. Kuwa 31 Mutarama 2012 Radio ya Vatikani na Radio Mariya Rwanda zatangaje ko Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 atoreye uwari Padiri Visenti HAROLIMANA kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yimikwa tariki 24 Werurwe 2012. Intego ye iragira iti . “Twabonye inyenyeri ye” (Vidimus Stellam eius) (Mt 2, 2)

Myr Visenti Harolimana yizihije Isabukuru y’imyaka 10 amaze ahawe Ubwepiskopi
Myr Visenti Harolimana yizihije Isabukuru y’imyaka 10 amaze ahawe Ubwepiskopi

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabimburiwe n’igitambo cya Misa yaturiye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, akikijwe n’abasaseridoti , abihayimana, abavandimwe n’abakristu. Hari kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Madamu NYIRARUGERO, hari kandi n’abayobozi b’uturere twa Musanze, Burera na Gakenke.

Agendeye ku masomo yasomwe muri iki gitambo cya Misa, Musenyeri Visenti yavuze ko we nk’uwatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ari umuhamya ko Imana yitorera abo ishaka kugira ngo ibatume ku muryango wayo itabaciye kuba ari intungane cyangwa ibikomerezwa ahubwo ko abo itoye ubwayo ibaha imbaraga zayo, ikabakura mu kivunge cy’abantu benshi nk’uko Yezu yatoye intumwa ze 12 azikuye muri benshi bari baramukurikiye.

Mu cyo yise nk’ubuhamya bwe muri iki gihe cy’imyaka 10 amaze ahawe ubwepiskopi, Musenyeri Visenti yavuze ko yabonye ko Imana itadusaba gukora ibyo tudashoboye ahubwo mu butumwa bwa buri wese icy’ingenzi ni ukwizera, kubera ko ariyo yonyine idushoboza kurangiza ubutumwa bwacu. Yagarutse kucyo ahora azirikana buri munsi nk’Umwepiskopi ko ari amagambo yavugiweho igihe yaramburiweho ibiganza ahabwa ubwepiskopi, aho yagize ati “Buri munsi mpora nzirikana amagambo navugiweho igihe ndamburiweho ibiganza mpabwa ubwepiskopi”.

Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi. Mu izina rye bwite no mu izina ry’abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri yifurije Umwepiskopi isabukuru nziza, agaruka ku byishimo abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri batewe no kumva inkuru nziza ko babonye umushumba, ibi kugeza uyu munsi bakaba babishimira Imana. Yashimiye Umwepiskopi ubwitange adahwema kugaragaza yitangira ubushyo bw’Imana buri muri Diyosezi ya Ruhengeri cyane cyane ishyaka afite ryo kwegera abakristu abasura mu ma Paruwasi yabo, gushinga za paruwasi, gutagatifuza imbaga ndetse n’ibikorwa biteza imbere abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose