Paruwasi Katedrali Ya Ruhengeri Yasoje Ukwezi K’Uburezi Gatolika
Kuwa gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022, ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri habereye ibirori byo gusoza ukwezi k’uburezi gatolika ku rwego rwa paruwasi. Ni ibirori byitabiriwe n’abanyeshuri n’abarezi babo baturutse mu bigo by’amashuri yose gatolika ari muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Ubuyobozi bwite bwa leta bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Mpenge. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Kubaka no kuba mu muryango mwiza bidufashe kwigana umwete”.
Ibirori bikaba byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Visenti TWIZEYIMANA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ari kumwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Ushinzwe amashuri gatolika muri Paruwasi hamwe n’abapadiri bayobora bimwe mu bigo by’amashuri gatolika biri muri Paruwasi.
Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, Padiri Mukuru yibukije abana kwigira kuri Yezu ibintu bitatu by’ingezi aribyo Gusenga, kumvira no kugira ikinyabupfura. Yasabye abana gukunda isengesho bakarivuga igihe cyose bagiye kugira igikorwa bakora kandi ko isengesho rizababera umusingi wo kwiga neza bagatsinda kuko ibyo umuntu asabye Imana byose abigiranye ukwizera ibimuha. Yabasabye kandi kwigira kuri Yezu kurangwa n’ikinyabupfura bakumvira ababyeyi, abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bigaho nk’uko Yezu yumviraga ababyeyi be igihe cyose. Yibukije abana ko ikinyabupfura ari urufunguzo ruzabafasha kugera ku nsinzi. Mu gusoza inyigisho ye Padiri Mukuru yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwandika iri jambo ahantu abana bose bazajya baribona “Ikinyabupfura ni urufunguzo rwo kugera ku nsinzi”. Yifurije abana gukomeza kwigana umwete kandi baharanira kugera ku nsinzi.
Nyuma y’igitambo cya Misa, ibirori byaranzwe n’akarasisi k’abanyeshuri kari karyoheye ijisho, imbyino, indirimbo n’imivugo byagarukaga ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi ndetse hatangwa n’ubutumwa butandukanye.
Mu ijambo ry’umubyeyi uhagarariye abandi yashimiye kiliziya gatolika uruhare igira mu gutanga uburere buhamye, asaba ababyeyi bagenzi be kugira uruhare mu kwita ku burere bw’abana babo babashakira ibyangombwa byose bakenera ku ishuri kugira ngo bashobore kwiga no gutsinda neza, yasabye abanyeshuri kurangwa no kugira umuhati mu kwiga. Yasoje ijambo rye asaba ubuyobozi bwite bwa leta gukomeza kongera ibyumba by’amashuri cyane cyane mu bigo bigifite ubucucike bw’abana mu byumba bigiramo. Uhagarariye ubuyobozi bwite bwa leta nawe yashimiye kiliziya gatolika uruhare igira mu gutanga uburere buhamye, yizeje kiliziya ubufatanye mu kuzamura ireme ry’uburezi, gukumira amakimbirane mu miryango kugira ngo nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga abana baziga neza kubera ko bari mu miryango itekanye.
Mu ijambo rya Padiri Mukuru wa Paruwasi, yashimiye Imana kubera ubuntu idahwema kugirira muntu ikaba yemeye ko uyu munsi uhimbazwa nyuma y’imyaka 2 udahimbazwa kubera icyorezo cya Covid-19 none ubu iki cyorezo Imana ikaba igenda ikidutsindira. Yibukije abana ko kiliziya ibakunda kandi ko ishyigikiye uburezi. Yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri uruhare agira mu kwitangira uburezi cyane cyane ashyiraho abapadiri n’abihayimana bakayobora ibigo bya Kiliziya ndetse bakigisha n’isomo ry’Iyobokamana. Yashimiye inzego bwite za Leta uruhare bagira mu guteza imbere ireme ry’uburezi, yashimiye kandi ababyobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, ababyeyi n’abandi bose bagira uruhare mu burere bw’abana. Yasoje ijambo rye asaba abanyeshuri gukunda ishuri no kurangwa n’ikinyabupfura aho bari hose.
Kuri uyu munsi hatanzwe ibihembo ku bana batsinze neza ibizamini byatanzwe mu rwego rwo kwitegura uyu munsi, haba mu masomo biga no mu buvanganzo. Gusoza uku kwezi ku rwego rwa Diyosezi bikaba biteganyijwe kuwa gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022, bikazabera muri Paruwasi ya Janja.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.