Ngo n'i Burayi rurakinga babiri
Mu Rwandiko Dilexi Te rwasohotse kuwa 9 Ukwakira 2025, Papa Léon XIV yanenze ibarurishamibare ribeshya rigaragaza ko ubukene bwagabanutse rigaha icyuho umutima mubi wo kwirengagiza akababaro k'abakene bari hirya no hino ku isi.
Ku murongo wa 13 w'uru rwandiko, Papa Leon avuga ko n'ubwo abashinzwe ubukungu badahwema kugaragaza ko ubukungu buzamuka bikigaragara ko butagera kuri bose.
Ati"Urebye hirya y'imibare itangwa, usanga akenshi ishaka kutwumvisha ko ikibazo cy'ubukene kidakomeye, usanga ibipimo byashyizweho bigaragaza ukugabanuka k'ubukene bitagaragaza ishusho nyakuri y'iterambere ryuzuye ku bantu bose."
Papa akomeza avuga ko ibi bipimo bigenderwaho mu kugaragaza igabanuka ry'ubukene bigaragara ko bidahuje n'ukuri kw'imibereho y'iki gihe dore ko bigaragara ko no mu bihugu byitwa ko byateye imbere ubukene bukomeje kubototera.
Ati"Ni byo ubutunzi bwariyongereye ariko ntibugera kuri bose. Kubera iyo mpamvu ubukene bukomeje kwigaragaza mu miterere mishya. Bavuga ko iterambere ryagabanyije ubukene ariko bashingira ku bipimo bya cyera."
Papa Leon atanga urugero rw'aho mu bipimo bya Cyera, kutagira amashanyarazi bitafatwaga nk'ikimenyetso cy'ubukene. Akavuga ko ibipimo by'ubukene bikwiye gushingira ku mahirwe y'iterambere agezweho mu gihe runaka.
Ati"Ntidukwiye kwirara mu rugamba rwo guhangana n'ubukene.Dukwiye guhangayikishwa n'imibereho y'abantu benshi batagira icyo kurya n'abatabona amazi meza. Mu bihugu bikize na ho umubare w'abakene ukomeje kwiyongera. Nk'i Burayi imiryango myinshi irangiza ukwezi nta nkuru."
Papa Leon avuga ko abantu badakwiye kwirara ngo bumve ko nta bukene buriho, dore ko uretse no mu bihugu bikennye, n'ibikize byo mu burengerazuba bw'isi bitorohewe.
Nk'uko Papa Leon abigaragaza kwirengagiza abakene abantu bibeshya ko ubukene bwagabanutse cyangwa butakiriho bigira n'ingaruka ku bikorwa byo kwita ku bakene aho bamwe usanga bameze nk'abavugwa mu Ivanjili y'Umusamaritani w'impuhwe bakirengagiza akababaro k'abakene.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.