Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Ni amahirwe akomeye kuba Bikira Mariya yaradusuye I Kibeho", Karidinali Kambanda

Mu ruzinduko abakristu b'Arikidiyosezi ya Kigali basaga 6000 bagiriye i Kibeho kuri uyu wa 1 Nyakanga 2023, Karidinali Kambanda yabibukije ko kuba Bikira Mariya yaraje i Kibeho ari amahirwe akomeye ku banyarwanda bakaba bagomba kuhasura kenshi dore ko n'abanyamahanga basiganirwa kuhasura.

"Ni amahirwe akomeye kuba Bikira Mariya yaradusuye I Kibeho", Karidinali Kambanda
"Ni amahirwe akomeye kuba Bikira Mariya yaradusuye I Kibeho", Karidinali Kambanda

Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uru rugendo yagize ati "Dufite amahirwe akomeye yo kuba Nyina wa Jambo yaratugendereye hano i Kibeho. Kuba Bikira Mariya umubyeyi udukunda twaragize amahirwe akadusura, ni umugisha ukomeye n'impamvu y'ibyishimo bikomeye."

Karidinali Kambanda avuga ko ari na yo mpamvu abakristu baturutse hirya no hino bakora ingendo Nyobokamana I Kibeho baba abaturuka mu Rwanda ndetse n'abanyamahanga bifuza ari benshi kugera I Kibeho.

Inama y'Abepiskopi ikomeje gushishikariza Abakristu kwitabira Ingendo nyobokamana I Kibego ikaba yaranashyizeho gahunda zihariye z'ingendo nyobokamana kuri buri Diyosezi mu rwego rwo korohereza abakristu bose babyifuza gukora urugendo I Kibeho.

Karidinali Kambanda yashimiye abakristu bose bitabiriye uru rugendo nyobokamana i Kibeho. Yashimiye kandi Paruwasi ya Rilima yari ifite urumuri rwa Yubile ikaba ari na yo yateguye urugendo rw'uyu mwaka. Yaboneyeho gusaba na Paruwasi ya Ruhuha yahawe urumuri gutegura neza urugendo nyobokamana rw'umwaka utaha.

Mu rwego rwo gukomeza kwakira Bikira Mariya wadusuye, Karidinali Kambanda yagarutse kuri gahunda y'ikenurabushyo rigera muri buri rugo ryatangijwe muri Arikidiyosezi ya Kigali asaba ko Ingo z'abakristu zaturwa Nyina wa Jambo.

Yagize ati"Twatangiye gahunda y'icyenurabushyo aho abapadri bazajya begera abakrisitu mu ngo, ibi bikaba byarakozwe nk'uburyo bwo kuvugurura iyogezabutumwa ngo rirusheho kuba ryiza."

Muri iyi gahunda Karidinali Kambanda yasabye ko ingo zose zajya ziturwa Nyina wa Jambo akaba ari we uziyoborera. Yasabye kandi abayobozi bo mu nzego zinyuranye ku bufatanye n'abakristu gutegura uru rugendo kandi aho bazajya bamara gusura ingo zigize umuryangoremezo bakajya bakora Igitambo cya Misa bashimira Imana .

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose