Nta munyarwanda ukwiye kurangwaho ubumuga butewe n'indwara ya Clubfoot
Ibi byagarutsweho n'umuyobozi w'umuryango wa gikristu Hopewalks ishami ry'u Rwanda ubwo uyu muryango wavugururaga amasezerano na Kinyamateka yo gukomeza ubukangurambaga bwo kurandura burundu iyi ndwara.
Bwana Jean Claude Habyarimana, uyobora uyu muryango yashimiye Kinyamateka uruhare ikomeje kugira mu gufasha abanyarwanda kumenya ko clubdoot ari indwara ivurwa igakira kugira ngo bivuze kare birinde ko byazabaviramo ubumuga.
Nk'uko yakomeje abisobanura kimwe mu byatumaga abantu benshi baheranwa n'iyi ndwara bikabaviramo ubumuga ni uko batari bafite amakuru ko yavurwa. Bamwe bakayitiranya n'amarozi abandi bagakeka ibindi bigatuma abana barenda bakura batavuwe.
Iyi ni na yo mpamvu yatumye uyu muryango wongera ubukangurambaga kugira ngo abafite abana bavukanye ubu bumuga bamenye ko hariho ubuvuzi bityo babavuze hakiri kare kuko iyi ndwara ari indwara ivurwa igakira.
Mu rwego rwo kuvura iyi ndwara, Hope walks ikorana n'ibitaro bitandukanye hirya no hino mu turere aho abavurwa bose bavurwa ku buntu ndetse bagahabwa n'ubundi bufasha butuma bagera aho bavurirwa bitabagoye.
Clubfoot, ni uburwayi bw'ibirenge umuntu yagereranya n'imitego ikabije. Ubu burwayi bukaba buvurwa bugakira iyo bikozwe ku gihe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.