Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Ntabwo muri ab'Iwawa muri ab'u Rwanda", Dr Jean Damascene NSHIMIYIMANA

Dr Jean Damascene Nshimiyimana, Umuhuzabikorwa w'IWAWA yashimiye Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo n'Itsinda bari kumwe, uruzinduko bagiriye muri iki kigo ngororamuco tariki 18 Kamena 2025, avuga ko bishimira kubona abantu babasura kuko bivuguruza ababaha akato bavuga ngo ni ba bantu b'Iwawa.

"Ntabwo muri ab'Iwawa muri ab'u Rwanda", Dr Jean Damascene NSHIMIYIMANA
"Ntabwo muri ab'Iwawa muri ab'u Rwanda", Dr Jean Damascene NSHIMIYIMANA

Dr Jean Damascene yagize ati"Iyo tubonye abashyitsi nkamwe, biradushimisha. Abantu benshi usanga bavuga ngo ni ba bantu b'IWAWA. Aba bantu si ab'Iwawa. Ntabwo muri ab'Iwawa, muri ab'Igihugu cyacu."

Yakomeje agira ati"Iyo tubonye abantu baje kudusura, biba bivuguruza ya mvugo ngo ba bantu b'IWAWA. Twishimira ko hari abantu batekereza ko turi abantu b'Igihugu."

Dr Jean Damascene yashimiye Myr Anaclet ko yaje guha amasakaramentu uru rubyiruko. Avuga ko uru rubyiruko n'ubwo ruri IWAWA, ari n'abakristu bakaba n'abana ba Kiliziya.

Ati"Aba ni abakristu. Ni intama n'iyo zaba zarazimiye. Turabashimira ko mwaretse zazindi 99 mukaza kureba izi ntama zazimiriye mu myitwarire mibi, ubu zikaba zirimo kuva i buzimu zijya i buntu."

Muri uru ruzinduko ngarukamwaka, Myr Anaclet Mwumvaneza yari kumwe na Padiri Eugene Niyonzima, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abihayimana mu Rwanda. Yari kumwe kandi na Padiri Alexis Ndagijimana, Umuyobozi wa Komisiyo y'urubyiruko mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Hari kandi Padiri Mukuru wa Paruwasi Crête Congo-Nil, ari na ho iki kirwa kibarizwa, n'abandi bapadiri n'abihayimana.

Muri uru ruzinduko kandi, Komisiyo y'urubyiruko yagejeje ku bagororerwa Iwawa impano ya Bibiliya ndetse n'imyenda n'imipira y'umukino w'Umupira w'Amaguru (footbal).

Mu gitambo cya Misa yatuye, 31 bahawe Isakaramentu ry'Ugukomezwa, 41 bahabwa Isakaramentu rya Batisimu naho 5 bakirwa muri Kiliziya Gatolika.

Padiri Alexis atanga Impano ya Bibiliya
Padiri Alexis atanga Impano ya Bibiliya
Padiri Alexis atanga impano y'imyenda n'imipira yo gukina
Padiri Alexis atanga impano y'imyenda n'imipira yo gukina
Myr Anaclet Mwumvaneza yari aherekejwe n'abapadiri 14 n'abihayimana
Myr Anaclet Mwumvaneza yari aherekejwe n'abapadiri 14 n'abihayimana
Myr Anaclet yanatanze amasakaramentu ya Batisimu n'Ugukomezwa
Myr Anaclet yanatanze amasakaramentu ya Batisimu n'Ugukomezwa
Mbere y'Igitambo cya Misa Myr Anaclet yabanje kuganira n'urubyiruko rumumurikira ibyo rukora
Mbere y'Igitambo cya Misa Myr Anaclet yabanje kuganira n'urubyiruko rumumurikira ibyo rukora
Urubyiruko rugororerwa Iwawa rwagize umwanya wo guhabwa Penetensiya
Urubyiruko rugororerwa Iwawa rwagize umwanya wo guhabwa Penetensiya
Myr Anaclet yashimiwe ko yasize Intama 99 akaza gusura iziri Iwawa zirimo kwisubiraho
Myr Anaclet yashimiwe ko yasize Intama 99 akaza gusura iziri Iwawa zirimo kwisubiraho
Bari bakereye kwakira Abashyitsi no kubereka ko bisubiyeho
Bari bakereye kwakira Abashyitsi no kubereka ko bisubiyeho
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose