Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Ntabwo tujya tubwira umuntu ko yabohotse, dutegereza ko ari we ubivuga” — Ubutumwa ku bakarisimatike bo mu Rwanda

Mu mahugurwa y’abakarisimatike ku rwego rw’igihugu akomeje kubera muri Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Bosco Kicukiro, mu Arkidiyosezi ya Kigali, hagarutswe ku buryo bwo gusabira abarwayi no kubohoka hifashishijwe imfunguzo eshanu. Aya mahugurwa agamije gufasha abakarisimatike kurushaho gusobanukirwa n’ubutumwa bwabo no kubukora mu kuri no mu rukundo nk’uko Yezu Kristu yabigenje.

“Ntabwo tujya tubwira umuntu ko yabohotse, dutegereza ko ari we ubivuga” — Ubutumwa ku bakarisimatike bo mu Rwanda
“Ntabwo tujya tubwira umuntu ko yabohotse, dutegereza ko ari we ubivuga” — Ubutumwa ku bakarisimatike bo mu Rwanda

Mu nyigisho yatanzwe n’umwe mu bafatanyabikorwa baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madame Nancy, yasobanuye uburyo umukarisimatike akwiye kwitwara mu gihe umuntu avugururiwe muri Roho Mutagatifu cyangwa abohotse.

Yagize ati “Ntabwo tujya tubwira umuntu ko yabohotse, ahubwo dutegereza ko ari we ubivuga, n’ubwo waba wabibonye.”

Madame Nancy yasobanuye ko ayo mabwiriza ashingiye ku butumwa bwa Yezu ubwe, ubwo yatangiraga umurimo we agira ati “Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yansize amavuta kugira ngo ngeze inkuru nziza ku bakene, mbwire imfungwa ko zibohowe, abahumye bahumuke, n’abatsikamiwe babohoke, kugira ngo ntangaze roho w’impuhwe z’Imana.

Yakomeje asaba abakarisimatike kwigira kuri Yezu no kwemera kubana n’ubutumwa bwe bwa buri munsi, ababwira ati “Ubutumwa bwa Yezu nanjye ni ubutumwa bwanjye. Niyemeje gukora ibyo Yezu yakoze. Ndagushimiye Yezu ko unyizera mu bantu bawe ukunda cyane. Amen.”

Yabasabye kumenya ko urugendo rwo kubohoka atari igikorwa kiba rimwe, ahubwo ari intambara ihoraho isaba kwitanga n’ubutwari.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baganiriye na Kinyamateka bavuze ko bungutse byinshi bizabafasha mu murimo wabo wa buri munsi.

Karekezi Marcel, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kabuye mu ikoraniro ry’i Gasanze ryitwa Abizera Kristu, yagize ati“Nari nsanzwe nsengera abandi, ariko ubu ndumva nkeneye kubanza kubohoka mu mutima kugira ngo nsengere abandi mbikuye ku mutima.”

Yongeyeho ko aya mahugurwa yamwibukije ko ubutumwa bwabo bugomba kurenga imbibi z’aho bakorera, kugira ngo bashobore gufasha benshi kumenya no kwakira Roho Mutagatifu.

Naho Gloriose Mumazimpaka, umukarisimatike wo mu ikoraniro rya Emmanuel rikorera i Gikondo, yavuze ko yungutse kumenya ko gusengera abarwayi ari igikorwa cy’ubutabazi gikorerwa mu izina rya Roho Mutagatifu, atari ubushobozi bwa muntu.

Ati “Nongeye kumva ko gusengera abarwayi atari ubushobozi bwacu, ahubwo ari Roho Mutagatifu udusunika,”

Aya mahugurwa yitezweho kuzamura urwego rw’ubusabaniramana n’ubumwe mu bakarisimatike bo mu Rwanda, bakarushaho gusabira abarwayi no gukora ubutumwa bwabo mu kuri no mu rukundo, nk’uko Yezu ubwe yabigenje.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose