Padiri Eric yaherewe Ubupadiri i Byumba kuko kiliziya zose za Paruwasi ya Muyanza avukamo zifunze
Padiri Eric TUYISENGE, uvuka muri Paruwasi ya Muyanza Diyosezi ya Byumba, yaherewe Ubupadiri kuri Paruwasi Katederali ya Byumba kuko kiliziya ya Paruwasi ya Muyanza na kiliziya za Santarali zayo zose hashize umwaka zifunzwe, muri gahunda ya Leta yo gufunga kiliziya n'insengero bitujuje ibisabwa.
Ni Igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 10 Kanama 2025, aho abakristu ba Muyanza bakoze urugendo bagateranira muri Paruwasi Katederali ya Byumba, kugira ngo bihere amaso uko umwana wabo ahabwa ubupadiri.
Mu Ijambo rya Padiri Mukuru wa Muyanza yavuze ko Abakristu ba Muyanza bishimiye kubona umupadiri n'ubwo bamubonye kiliziya zabo zose zifunze.
Ati"Iyi ngabire tuyakiriye mu gihe kidasanzwe, aho muri paruwasi yacu ya Muyanza, abakristu batabona aho binyagamburira ngo bature igitambo cy'ukarisitiya kubera ko inyubako zagenewe gusengerwamo zose kugeza ubu zigifunze. Yaba ari amasantarali yose ndetse no ku cyicaro cya Paruwasi, umwaka urashize hafunze."
Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba yasabye Abakristu ba Muyanza gufata urugendo bakoze baza i Byumba nk'urugendo nyobokamana kuko batahazanywe no gutembera. Yabasabye kandi gukomeza ukwemera no gukomera kuri Yezu n'ubwo bari mu bihe bitaboroheye birimo ibimenyetso bya Sekibi.
Yagize ati"Isi yacu y'iki gihe ibimenyetso bya Sekibi biragaragara. Tube abahamya b'ukwemera mu isi y'iki gihe itera Imana umugongo."
Padiri Eric wahawe ubupadiri kuri uyu wa 10 Kanama 2025, yanahise Asoma Misa y'umuganura kuri uyu wa 11 Kanama 2025, kuri Paruwasi katederali ya Byumba mbere yo gutangira ubutumwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.