Padiri Francois Harelimana yasobanuriye Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu impamvu Nataliya Mukamazimpaka yagumye i Kibeho nyuma y’amabonekerwa.
Mu rugendo nyobokamana abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu bagiriye ku Ngoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro i Kibeho ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023; Padiri Francois Harelimana umuyobozi w’iyi ngoro yabasobanuriye ubuzima abakobwa batatu babonekewe bagiyemo nyuma y’uko Nyina wa Jambo abasezeyeho bwa nyuma ku wa 28 Ugushyingo 1989.
Mu nyigisho Padiri Francois Harelimana yagejeje kuri aba bakristu, yavuze ko Nyina wa Jambo yaje i Kibeho atari ukwiyamamaza kuko ntamajwi y’abantu yari akeneye ahubwo akeneye ko bagira urukundo. Yagize ati“ Nyina wa Jambo yabasuye i Kibeho atari ukwiyamamaza kuko nta majwi y’ abantu yari akeneye ahubwo akeneye urukundo rwacu, kuko adukunda ashaka ko tumuba hafi akaturinda Sekibi, ko icyagenzaga Jambo w'Imana n'ubu kikimugenza ari ugufasha abana bayo.”
Akomoza ku buzima abakobwa batatu babonekewe na Bikira Mariya bagiyemo nyuma y’uko abasezeraho bwa nyuma, Padiri Francois yavuze ko Alphonsine Mumureke wabonekewe bwa mbere mu mwaka 1981, yahisemo kwiha Imana, akaba ari mu muhamagaro we mu Gihugu cy'Ubutaliyani. Nataliya Mukampazimaka wabonekewe ku wa 12/01/1982 nawe yifuje kwiha Imana, umubyeyi Bikira Mariya arabimwemerera ariko amusaba kuguma i Kibeho kugeza igihe azamushakira, ubu ni umulayiki ufite ubutumwa budasanzwe bwo gusenga asabira isi guhinduka, afatanya na Yezu. Mariya Clara Mukangango wabonekewe 02/03/1982 we umubyeyi Bikira Mariya yamubwiye ko umuhamagaro we ari ugushyingirwa ariko akazababara, yishwe hamwe n'umugabo we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu nyigisho yahaye abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu, Nataliya Mukampazimpaka umubonekerwa wa kabiri muri batatu bemejwe na Kiliziya; yavuze ko batowe n'umubyeyi Bikira Mariya batangira kugenda basobanukirwa kuko ku nshuro ya mbere batari bamenye ibyo ari byo. Yavuze ko yari asanzwe ari umulejiyo yakundaga gusenga kuva akiri muto, mubyo umubyeyi Bikira Mariya yabasabye hakaba harimo gusenga no gusengera abadasenga, kutagira ijambo na rimwe bibagirwa no gukurikiza ubutumwa yabahaye. Yavuze ko mu butumwa Bikira Mariya yahaye Mariya Clara Mukangango yamubwiye ko azubaka urugo kandi akajya asabira abubatse ingo, kuko Umubyeyi Bikira Mariya yifuza ko ingo z'abashakanye zigira amahoro; yongeraho ko buri wese yagiye ahabwa ubutumwa bwe bumureba kandi agasabwa kubikurikiza.
Mu butumwa Myr Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Cyangugu yageneye abakristu b’iyi diyosezi yari aherekeje, yababwiye ko Bikira Mariya ari umutoza w’abantu mu kumvira Roho Mutagatifu no kumenya icyo Imana ishaka, abasaba kurushaho gukunda no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya bakora ingendo nyobokamana kenshi kuko bazironkamo ingabire n’imbaraga.
Myr Edouard Sinayobye yagize ati “ Nyagasani yashatse ko tumumenya duhereye ku bigwi bye, Bikira Mariya adutoza kumvira Roho Mutagatifu, tumwita umubyeyi Umwamikazi w'Intumwa, Kiliziya ivuga ko Bikira Mariya ari umutoza w'abakristu kuko adutoza inzira za Roho Mutagatifu, tuzirikane inzira zose Bikira Mariya yagiye abitwerekamo; yadutoje kumvira ndetse anatoza abantu guceceka. We ubwe yumviye ibwiriza rya Roho Mutagatifu, aho yagize ati ubwo biturutse ku Mana ni bibe uko ishaka; uko kumvira niko Bikira Mariya yaje kudutoza hano i Kibeho, ikindi Bikira Mariya yabwiye umwe mu bana be bumaze kwira ngo ‘va mu buryamo ujye mu ishyamba gusenga’, ni ibintu bitakorohera abantu bose noneho ku mwana w'umukobwa w'imyaka 16, akanagusaba gusenga amasaha menshi. Uyu wari umwitozo ukomeye wo gutoza kumvira, rimwe na rimwe Roho Mutagatifu adusaba n'ibidahuye n'ubwenge bwacu.”
Myr Edouard yavuze ko diyosezi yabo ikwiye kuhagera kenshi kuko babikeneye kugira ngo bayiture Nyina wa Jambo nk'uko yitiriwe Umutima wa Bikira Mariya utagira intenge. Yagize ati " Twaje gutura ingo zacu ku bashakanye, turatura abana bacu, turatura paruwasi, turatura ubutumwa dukora, turatura buri wese bitewe n'aho ari". Ati “Abanyacyangugu hamwe n’iyonka dutore umuco wo gukunda umubyeyi Bikira Mariya, ni ibintu dukora ariko dukomeze kubitoza n'abakiri bato, turifuza gukora ubutumwa turi kumwe na we kuko adahari ntacyo twakwigezaho".
Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abakristu bakuze ba Diyosezi ya Cyangugu, bagera kuri 750 baturutse mu maparuwase 21 agize iyi diyosezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.