Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Lukanga Kalema Charles wa Kabgayi yitabye Imana

Ku mugoroba w'uyu wa 2 Mutarama 2023, ni bwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rwa Padiri Lukanga Kalema Charles wa Diyosezi ya Kabgayi wari amaze igihe arwaye.

Padiri Lukanga Kalema Charles wa Kabgayi yitabye Imana
Padiri Lukanga Kalema Charles wa Kabgayi yitabye Imana

Nk'uko byatangajwe n'ubunyamabanga bwa Diyosezi ya Kabgayi, Padiri Lukanga yagiye mu Bitaro bya Kabgayi aho yajyanywe avuye mu rugo rw'umwepiskopi aho yari amaze igihe yivuriza indwara y'impyiko.

Diyosezi ya Kabgayi Kandi yatangaje ko padiri Lukanga azashyingurwa kuwa gatandatu tariki 7 Mutarama 2023, imihango ikazabimbutirwa n'igitambo cya Misa kizaturirwa muri Bazilika Nto ya Kabgayi nyuma agashyingurwa mu irimbi ry'abapadiri I Kabgayi.

Padiri Lukanga yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1991. Mu butumwa bwe yamenyekanye cyane ubwo yari umunyakigega wa Seminari Nto ya Kabgayi aho yaranzwe no kwita ku baseminari no kubagira Inama zibayegurira kuba abagabo b'inyangamugayo.

Padiri Lukanga yabaye no mu yandi maparuwasi atandukanye ya Diyosezi ya Kabgayi arimo Paruwasi Byimana, Paruwasi Gitarama na Paruwasi Gihara. Aho yabaye hose abakristu bakaba bamwibuka nk'umupadiri ugira urugwiro Kandi witaga ku bibazo by'abantu akabagira Inama.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose