Padiri Murenzi Eugène yashyinguwe muri Amerika aho yari yarasabye ko azaruhukira
Padiri Murenzi Eugène, umusaserdoti wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo witabye Imana ku wa 17 Nzeri 2026 ubwo yari ari kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyinguwe kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026 muri Diyosezi Gatolika ya Portland,Leta ya Maine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yarasabye ko yazashyingurwa.
Misa yo kumusezeraho yabereye muri Katedrali ya Immaculate Conception i Portland, iyoborwa na Myr James T. Ruggieri, Umwepiskopi wa Portland afatanyije na Myr Edouard Sinayobye wa Diyosezi ya Cyangugu na Myr Vincent Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Nyuma y'Igitambo cya Misa yo kumusabira no kumusezeraho bwa nyuma, yashyinguwe muri Calvary Cemetery, i South Portland.
Padiri Murenzi yavutse ku wa 13 Kamena 1953, avukira i Saga muri Komini Kibayi, muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.
Yabatirijwe muri Paruwasi ya Mugombwa, muri Diyosezi ya Butare.
Mu 1959, kubera amateka yaranze u Rwanda, ababyeyi be bahungiye mu Burundi, ari naho yatangiriye amashuri abanza n’ayisumbuye.
Amashuri abanza yayize i Mushiha, naho ayisumbuye ayiga muri College Saint Albert i Bujumbura. Nyuma umuryango we wimukiye muri Tanzania, ari naho yakomereje amasomo ajyanye n’ubusaseridoti.
Padiri Murenzi yize muri Seminari Nkuru ya Segerea i Mwanza muri Tanzania, mbere yo guhabwa ubusaserdoti ku wa 2 Nzeri 1990 i Dar es Salaam na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II.
Nyuma y’iminsi mike, ku wa 8 Nzeri 1990, ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yari mu ruzinduko mu Rwanda, Padiri Murenzi yari mu basaserdoti b’Abanyarwanda bahawe ubusaserdoti na Papa, barimo na Antoine Cardinal Kambanda ndetse na Musenyeri Vincent Harolimana.
Nyuma yo guhabwa ubusaserdoti, Padiri Murenzi yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Ntugamo muri Diyosezi ya Rulenge muri Tanzania, aho yabaye padiri wungirije kuva mu 1990 kugeza mu 1991.
Kuva mu 1991 kugeza mu 1994 yayoboye Propédeutique ya Ntugamo.
Mu 1995 yaje mu Rwanda nka Padiri Fidei Donum, atangira gukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Nyundo yari ikeneye cyane abasaserdoti nyuma y’ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze igihugu aho abapadiri basaga 30 ba Nyundo bari barishwe.
Yabanje gukorera muri Paruwasi ya Kibingo mu 1995, hanyuma kuva mu 1996 kugeza mu 2000 ayobora Seminari Nto ya Mutagatifu Piyo wa X ya Nyundo.
Muri icyo gihe kandi yari ashinzwe iyogezabutumwa ry’umuhamagaro muri Diyosezi ya Nyundo.Nyuma yakoreye muri Paruwasi za Mushubati na Crête Congo-Nil, aho yari ashinzwe na Paruwasi ya Mushubati.
Ku wa 5 Nzeri 2003, yinjiye ku mugaragaro muri Diyosezi ya Nyundo.Mu 2006 yatangije Centre KOMERA, umushinga wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere abana bafite ubumuga, awukurikiranira hafi kugeza mu 2018.
Yakomeje kandi gukora ubutumwa muri Paruwasi ya Mushubati, Paruwasi ya Kibuye ndetse na Katederali ya Nyundo, aho yabaye Vicaire kuva mu 2018 kugeza mu 2024.
Mu 2024 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye kwivuza, ari naho yaje kwitaba Imana ku wa 17 Nzeri 2026
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.