Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Ndindiriyimana Augustin wa Butare yahawe ubupadiri Nyuma y'imyaka 11 Gusa avuye mu Badivantisite

Kuri uyu wa 20 Kanama 2022, Ndindiriyimana Augustin umaze imyaka 11 gusa abatijwe muri Kiliziya Gatolika avuye mu Badivantisite b'umunsi wa Karindwi, yahawe ubupadiri na Musenyeri Filipo Rukamba, mu birori byabereye muri Katedarali ya Butare.

Padiri Ndindiriyimana Augustin wa Butare yahawe ubupadiri Nyuma y'imyaka 11 Gusa avuye mu Badivantisite
Padiri Ndindiriyimana Augustin wa Butare yahawe ubupadiri Nyuma y'imyaka 11 Gusa avuye mu Badivantisite

Mu Ijambo rye, Padiri Ndindiriyimana Augustin, yagejeje ku bitabiriye ibi birori urugendo rurerure rw'umuhamagaro we rwamugize Umukristu Gatolika rukaba rumugejeje no ku rwego rw'ubusaserdoti nyobozi muri Kiliziya Gatolika.

Yagize Ati " mvuka mu muryango w'abana 9 nkaba ndi uwa 5. Igisekuru cyacu cyose ni Abadivantisite b'umunsi wa 7. Nanjye nahoze ndi Umudivantisite kimwe numuryango wanjye. Ubu maze imyaka 11 gusa ndi umukristu Gatolika kuko nabatijwe mu mwaka wa 2011 ubwo nigaga mu mwaka wa 5 w'amashuri yisumbuye".

Mu buhamya burebure yakomeje avuga uko yaje kuba Umukristu Gatolika n'abamufashije muri iyi nzira imugejeje ku bupadiri.

Yagize ati"Ubwo nigaga i Cyangugu, ni ho nagiriye amahirwe akomeye kuko nahuye n'Abihayimana batandukanye bakajya bamfasha cyane ko nanjye numvaga nifuza kuzaba umupadri n'ubwo numvaga bitazanshobokera. Kugira ngo mpabwe isakramentu rya Batisimu nabikoze mu ibanga umuryango wanjye utabizi kuko numvaga nibabimenya bazambuza. Naje kubamenyesha ko ngiye kubatizwa habura umunsi umwe nanga ko bazabyumvana ahandi. Nkimara kubatizwa nakomeje gufashwa n'Abihayimana batandukanye harimo Padri Niyibizi wabarizwaga muri Cyangugu akaba ari nawe wankundishije kwiha Imana. Yampuje na Nyakwigendera Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana na we aramfasha".

Nyuma yo kuba Umukristu Gatolika no kubona abamufasha kwakira umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, Augustin yagize ikigeragezo gikomeye cy'umuryango we utarumvaga ibyo arimo. Dore ko we yifuzaga ko bahindura bakajya basengana ariko akumva babikora ku bushake bwabo.

Yagize ati "Ndangije amashuri yisumbuye nanditse nsaba kuba padiri kubw'amahirwe baranyemerera ariko umuryango wanjye ntabwo wabyumvaga. Maze kwinjira mu iseminari nkuru, umuvandimwe wanjye mukuru yaje guhindura idini na we ajya muri Kiliziya Gatolika. Umuryango wanjye kimwe n'abandi bakajya bavuga ko ari njye wamutegetse guhindura, ariko yari yabikoze ku bushake bwe. Uko nagendaga ntera intambwe, nasabaga umuryango wanjye ko wanshyigikira ukaza no mu idini nari maze kugana tukajya dusengera hamwe. Bakomeje kutabyumva, cyane ko nifuzaga ko n'iyo bahindura idini babikora ku bushake bwabo atari ku bw'agahato. Ubwo nahabwaga ubudiyakoni mu mwaka wa 2021, Musenyeri Filipo Rukamba umushumba wa Diyosezi ya Butare yasabye ababyeyi banjye kuboneka muri ibyo birori, birangiye ababyeyi banjye biyemeza gutangira urugendo rwo kunshyigikra mu buryo bwose barabatizwa na bo baba abakristu Gatolika ku bushake bwabo".

Padiri Augustin ashimira Imana yamukoreye ibitangaza akabasha kugera ku cyo yaharaniye. Yashimiye Myr Filipo wagize uruhare kugira ngo ababyeyi be bemera kuba abakristu Gatolika.

Uwavuze mu izina ry'umuryango wavutsemo umupadri mushya Birikumana Assuman Simeon yavuze ko nk'umuryango bishimiye ko atigeze yanga kumva ijwi ry'umuhamagaro. Yashimiye kandi Musenyeri Filipo RUKAMBA wemeye kumwakira akamurera mu bandi bifuza kwiha Imana. Yasezeranyije Padiri Augustin ko bazamugisha inama kandi bakazahorana muri byose.

Muri uyu Muhango kandi hatanzwe n'ubudiyakoni kubafaratiri ba 7 ari bo ;

Faratiri Eric KAYISHEMA, Faratiri Eric NDAGIJIMANA, Faratiri Innocent TUYISENGE, Faratiri Jean De Dieu NTAKIRUTIMANA, Faratiri Jean Damascene HAKIZIMANA, Faratiri Jean Paul DUHIRWE, Faratiri Marcellin HAVUGIMANA

Hanizihijwe yubile y'imyaka 25 abapadri bamaze mu muzabibu wa Nyagasani;

Padri Benoit MURAGIZI, Padri Denis Kiyenje Kizito, Padri Fidèle MUKWIYE, Padri Honiratus CANUTE MWAGENI, Padri Janvier GAHONZIRE, Padri Jean Baptiste KANYAMAHANGA. Muri ibi birori kandi umufaratiri umwe yatorewe umurimo w' ubusomyi mu gihe abandi bane batorewe umurimo w'ubuhereza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose