Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri yabaye incuti ya Perezida Trump kubera gusukura Imva y'Ababyeyi be

Padiri Francis MANN, ateganyijwe kuzitabira no gutanga umugisha usoza umuhango w'irahira rya Perezida Donald Trump kubera ubucuti bwihariye bafitanye.

Padiri yabaye incuti ya Perezida Trump kubera gusukura Imva y'Ababyeyi be
Padiri yabaye incuti ya Perezida Trump kubera gusukura Imva y'Ababyeyi be

Padiri Francis MANN yabaye incuti y'imena ya Trump, kubera igikorwa yakoze cyo gusukura no guha icyubahiro imva zishyinguyemo abo mu muryango wa Trump.

Uyu mupadiri wa Diyosezi Brooklyn iri muri Leta ya New York, biteganyijwe ko ari we uzatanga umugisha usoza ibirori byo kurahira kwa Perezida Donald Trump nka Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 20 Mutarama 2025.

Padiri Francis MANN kuri ubu uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yahawe ubupadiri mu 1979. Ubucuti bwe na Trump ni ubucuti budasanzwe kuko bwasembuwe n'igikorwa uyu mupadiri yakoze cyo guha icyubahiro imva ishyinguyemo ababyeyi ba Trump iherereye mu irimbi rinini rya Calvery riri mu Mujyi wa New York. Padiri ubwo yamenyaga ahashyinguye ababyeyi ba Trump yatangiye kujya ahasukura akanahashyira indabo kuko yibwiraga ko ari ahantu h'amateka hakwiye no kwitabwaho byihariye. Amaze kuhatunganya yanoherereje Perezida Trump ifoto, biramutungura kandi biramushimisha asigara ashaka uko bahura ngo bamenyane.

Hashize iminsi, Trump yaje guhamagara padiri MANN amubwira ko yifuza ko bahurira i New York. Muri 2020 baje guhurira mu nyubako ya Trump izwi nka Trump Tower iri Manhattan.Nyuma yo guhura na we, Padiri yaramwishimiye cyane ndetse ubucuti bwabo burakomera bakomeza no kujya buhura kenshi.

Padiri MANN avuga ko yishimiye gutumirwa mu birori byo kurahira kw'inshuti ye Trump, avuga ko Isengesho ry'Umugisha azamuturira ari isengesho rivuye ku mutima azatura amusabira asabira uwo bazafatanya ndetse n'igihugu cyose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose