Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo wa XIV arasaba abakristu gufata Bikira Mariya nk'urugero nyarwo rwo kubaho mu kwemera

Ibi Papa Leo XIV yabigarutseho mu nyigisho yatangiye mu Misa i Vatican kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, aho yasobanuye ko ubusabaniramana bwa Bikira Mariya (Marian Spirituality) bugamije kudufasha gusanga Yezu, kuko ari we mutima n'icyo ubuzima bwa Mariya bwose bwubakiyeho.

Papa Leo wa XIV arasaba abakristu gufata Bikira Mariya nk'urugero nyarwo rwo kubaho mu kwemera
Papa Leo wa XIV arasaba abakristu gufata Bikira Mariya nk'urugero nyarwo rwo kubaho mu kwemera

Muri iyo nyigisho papa Leo yagize ati" Ubusabaniramana bwa Bikira Mariya bufite Yezu nk'umutima wabwo. Ni we wubaka ukwemera kwe, kandi ni we utuma tugira imbaraga zo gukunda Imana n'abantu.”

Papa leo yibukije ko gukunda Bikira Mariya bidahagarara ku kumusaba, ahubwo bigomba kudutera kumwigana no kumukurikira mu nzira yo kumvira Imana no gukunda abandi.

Ati "Urukundo dukunda Mariya w'i Nazareti rutwigisha kuba abigishwa ba Yezu. Rutwigisha gusubiza Imana Yego n'umutima wacu wose nk'uko yabikoze, kandi buri munsi tukabaho muri iyo yego."

Papa Leo wa XIV yagarutse ku buryo Bikira Mariya yakiriye Ijambo ry'Imana atitaye ku ngorane, akabyakira mu bwiyoroshye no mu kwiringira. Ibi ngo ni byo bituma ubuzima bwe butwigisha uburyo bwo kubona Imana ikorera mu mateka yacu.

Yagize ati"Ubusabaniramana bwa Bikira Mariya butwigisha gutekereza ku by'ubuzima bwacu tukamenya ko Yezu akomeza kuza kudusanga mu buzima bwa buri munsi. Niba dukurikira Mariya, tugera kuri Yezu watsinze urupfu, tukabaho mu byishimo n'amahoro."

Papa yavuze kandi ko iyi nzira ituma umukristu yumva ko atagomba gusenga gusa, ahubwo agomba no kubaho mu rukundo n'impuhwe.Ati "Iyo dufite urukundo rwa Mariya, dutozwa kubona abandi nk'abavandimwe, tugafasha abakene n'abababaye. Ibi ni byo bituma ubusabaniramana bwa Bikira Mariya buba urufunguzo ruduhuza abantu bose n'Imana."

Papa Leo XIV yaburiye abakristu bafite uburyo bwo gusenga butabahuza n'abandi. Avuga ko ukwemera nyakuri kutagomba kubatanya, ahubwo kugamije kubaka ubumwe n'ubwiyunge.

Yagize ati" Hari imyitwarire y'idini ishobora kudutanya n'abandi, ikatubuza kubona abo Imana yadushyiriyeho. Iyo bimeze bityo, tuba twabuze guhura n'abantu Imana yaduhaye ngo tubafashe. Mariya adutoza kubaho duhuza, atari ugusenga twitandukanya n'abandi."

Papa yongeye kwibutsa ko Bikira Mariya ari ishusho y'impuhwe n'ubugwaneza bw'Imana muri Kiliziya. Ati "Ubusabaniramana nyabwo bwa Bikira Mariya butumenyesha uburyo Imana ifite umutima wa kibyeyi.Bukatwigisha ko ubugwaneza n'ubworoherane bitari intege nke, ahubwo ari imbaraga z'abanyamurava bashobora gukunda batagambiriye kwiyerekana."

Yakomeje avuga ko iyi nzira y'ubugwaneza ari yo izana impinduka mu muryango n'isi yose. Ati "Iyo turebye Mariya, tubona ko yagize uruhare mu butabera n"amahoro. Yashimye Imana yakuye ibikabyo ku ngoma ariko na none ikaduha uburyo bwo guharanira ubutabera butarimo inzika."

Papa Leo XIV yasengeye Kiliziya yose ayishyize mu biganza bya Bikira Mariya muri aya magambo;'Bikira Mariya Nyir'ukwizera, utwumvire kandi utuyobore kuri Yezu, Umwana wawe, kuko muri we ari ho haboneka agakiza k'abantu bose.'

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose