Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo wa XIV yasabye Abanyatewolojiya bo mu Buhinde kwiyunga n'amateka

Papa Leo XIV yasabye Abakristu, by'umwihariko imiryango y'Abaturage Kavukire n'Abanyatewolojiya b'Abahinde, gukoresha Umwaka wa Yubile y'amizero nk'umwanya wo kwiyunga n'amateka yabo, kubabarira no gushimira Imana imbabazi zayo zidashira.

Papa Leo wa XIV yasabye Abanyatewolojiya bo mu Buhinde kwiyunga n'amateka
Papa Leo wa XIV yasabye Abanyatewolojiya bo mu Buhinde kwiyunga n'amateka

Mu butumwa bwe yatangaje kuri uyu wa 16 Ukwakira 2025, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Leo wa XIV, yibukije ko Umwaka w'Isabukuru ari igihe cy'ubuntu, imbabazi n'icyizere gisangiwe, aho buri wese asabwa kongera gutekereza ku rugendo rwe rw'ukwemera.

Papa kandi yavuze ko intego nyamukuru y'uyu mwaka ari ukwerekana ubumwe bwa Kiliziya Gatolika, buhuriza hamwe abantu bingeri zose; imiryango, abana, urubyiruko, abakuze, abihayimana n'abakristu basanzwe.

Yagize ati "Iyo tunyuze mu muryango mutagatifu ntituba gusa tubikora nk’ikimenyetso, ahubwo tuba dushaka kwinjira mu isoko y'urukundo rw'Imana, urubavu rufunguye rwa Kristu wapfiriye ku musaraba.

Papa Leo XIV yibukije ko muri uko kwemera ari ho dukomora imbaraga zo kuba abavandimwe twunze ubumwe, tukabasha kwitegura ejo hazaza dufite icyizere, n'ubwo dushobora guhura n'ibigeragezo.

Mu butumwa bwe kandi, Papa yavuze ko amateka yivugabutumwa mu baturage kavukire afite urunyurane rw'urumuri n'umwijima, ko nubwo abamamaje inkuru Nziza batabaga bose bahuje imico yabo n'ubutumwa, Imana ubwayo yabagiriraga ubuntu n'imbaraga byo kubakiza.

Ati" Uyu ni umwaka wo kubabarira abavandimwe bacu bivuye ku mutima, kwiyunga n'amateka yacu, no gushimira Imana kubera imbabazi zayo zidasanzwe.

Papa yasabye ko abantu bose basubiza amaso inyuma batitaye ku byababaje, ahubwo bakabibona mu rumuri rw'ubuntu bw'Imana.

Yashimangiye ko kandi Ijambo ry'Imana riterwa mu mico yose kandi rikayihindura mu buryo bushya. Aha yibukije amagambo ya Papa Yohani Pawulo wa II agira ati 'Ububasha bw'Ivanjiri ni ubuhindura kandi bukiza hose. Iyo bwinjiye mu muco, ntibuhinduka ahubwo burawuhindura.

Papa Leo XIV yagaragaje ko ibiganiro n'ubusabane ari yo nzira yo kumva ubuzima bushya Kristu yaje kuduha, ndetse n'uburyo bwo kumva neza ubusabane hagati y'umuntu, Umuremyi n'ibiremwa byose.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yanasabye ko mu muryango mpuzamahanga, abaturage bagaragaza ku bwisanzure, ubutunzi bwabo bw'imico, bw'ubumuntu, n'ukwemera, kuko Kiliziya Gatolika yungukira cyane mu majwi yabo yihariye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose