Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV: gufasha abakristu mu bihugu batotezwamo ni uburyo bwo kubaka amahoro nyakuri

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, ubwo yakiraga i Vatikan abagize umuryango wa Kiliziya Gatolika ushinzwe gufasha no kurengera abayemera batotezwa, [Aid to the Church in Need International (ACN), Papa Leo wa XIV yongeye gushimangira ko ubwisanzure mu kwemera ari kimwe mu by'ingenzi bigize ubumuntu, avuga ko nta mahoro ashoboka hatari ubwisanzure bwo kwemera, gutekereza no kugaragaza ibitekerezo mu bwisanzure.

Papa Leo XIV:  gufasha abakristu mu bihugu batotezwamo ni  uburyo bwo kubaka amahoro nyakuri
Papa Leo XIV: gufasha abakristu mu bihugu batotezwamo ni uburyo bwo kubaka amahoro nyakuri

Mu ijambo rye, Papa Leo yagaragaje impungenge ku buryo isi irimo kuzamo urwango n'ubushyamirane bushingiye ku kwemera. Ati Turimo kubona urugomo ruri kwibasira abantu bafite imyemerere itandukanye, harimo n'Abakristu. Ariko ubutumwa bwa Kiliziya bugomba gukomeza kuba ubwa kivandimwe no kurengera abatotezwa."

Yongeyeho ko Aid to the Church in Need ikora umurimo wingenzi cyane, kuko igaragaza ko Kiliziya idashobora kwibagirwa abavandimwe bayo bari mu mibabaro.

Yashimye cyane kandi icyegeranyo cya ACN kizwi nka Religious Freedom in the World Report, gisohoka buri myaka ibiri, avuga ko bifasha mu kumvikanisha ijwi ku bemera bahishwe mu mibabaro.

Papa kandi yanashimiye inkunga ACN itanga mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Repubulika ya Centrafrique, Burkina Faso na Mozambike, aho ifasha gusana amashuri, insengero, n'ibigo by'abihayimana.

Yagize ati “Hari aho ACN yubaka chapelle, aho itanga imodoka cyangwa ibinyabiziga, aho ifasha abasaserdoti n’ababikira, iba iri kongera imbaraga mu buzima bwa Kiliziya n'umuryango nyarwanda muri rusange. Iyo twubaka indangagaciro, tuba twubaka sosiyete ifite umutima.

Papa Leo yabibukije ko gufasha abakristu mu bihugu batotezwamo ari uburyo bwo kubaka amahoro y'ukuri.

Papa Leo agaruka ku bwisanzure bwo kwemera yavuze ko ari urufatiro rw'ubuzima bwa muntu, kuko ari bwo butuma umuntu ashobora gushaka ukuri, kubaho mu kuri no kukwerekana atikanga.

Ati Ubwisanzure mu kwemera bushingiye ku cyubahiro muntu yaremanywe nacyo. Buri wese yaremwe mu ishusho yImana, afite ubwenge n'ubushake bwo kwihitiramo. Ibyo ni byo bituma abantu bashobora gushaka ukuri no kukubaho mu mahoro."

Papa yongeyeho ko ubwo bwisanzure ari inkingi y'imibereho y'abantu, kuko butanga umwanya wo kubaka umutimanama uhamye n'imibanire ishingiye ku mahoro.

Papa Leo kandi yaburiye amahanga ku ngaruka ziterwa no guhonyora ubwisanzure bwo kwemera, avuga ko iyo umuntu adafite ubwisanzure bwo kwemera no gutekereza, imibanire y"abantu n'imico yabo bigenda byangirika.

Yifashishije amagambo ya Papa Fransisko agira ati “Nta mahoro ashoboka hatari ubwisanzure bwo kwemera, bwo gutekereza no kubaha ibitekerezo by'abandi.

Umuryango wa Kiliziya Gatolika ushinzwe gufasha no kurengera abayemera batotezwa cyangwa se Aid to the Church in Need (ACN) mu ndimi z’amahanga washinzwe mu mwaka wa 1947 nyuma y'intambara ya kabiri y"isi, hagamijwe gufasha Kiliziya gusana ibyangiritse no gukomeza ukwemera aho byari byacitse intege.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose