Kinyamateka
Kwamamaza
KM
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yagejejwe mu bitaro bya Gemelli

Papa Leo XIV yagejejwe mu bitaro bya Kaminuza ya Agostino Gemelli i Roma mu Butaliyani kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, aho ateganyijwe kubagwa, hagamijwe gukuramo ikibyimba gito kiri mu bihaha bye.

Papa Leo XIV yagejejwe mu bitaro bya Gemelli
Papa Leo XIV yagejejwe mu bitaro bya Gemelli

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani (Vatican News) bibitangaza, icyo kibyimba ni gito kandi kiri ahantu hamwe mu bihaha. Ibyo byemejwe n’Ibiro bishinzwe Itangazamakuru bya Vatikani, byatangaje ko kubagwa kwe biri bukorwe n’itsinda ry’abaganga kabuhariwe mu kubaga igituza, riyobowe na Porofeseri Stefano Margaritora.

Ibiro bya Vatikani byatangaje ko amakuru mashya ku buzima bwa Papa ari butangwe nyuma y’uko kubagwa birangiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, Matteo Bruni, umuyobozi w’Ibiro Bishinzwe Itangazamakuru bya Vatikani, yavuze ko icyo kibyimba cyavumbuwe mu isuzuma risanzwe ry’ubuzima bwa Papa.

Yongeyeho ko biteganyijwe ko Papa Leo XIV azamara hafi icyumweru mu bitaro nyuma yo kubagwa, kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.

Nubwo yari afite iki kibazo cy’ubuzima, ku wa Mbere mu gitondo Papa yakomeje gahunda ze zose zari ziteganyijwe zo kwakira abantu.

Papa Leo XIV yageze ku bitaro bya Gemelli saa saba n’iminota irindwi z’amanywa. Abantu bari bateraniye hanze y’ibitaro bamwakiranye amashyi n’amajwi y’ibyishimo ubwo imodoka yari imutwaye yinjiraga mu marembo y’ibitaro.

Ageze aho, Papa yasuhuje abayobozi b’ibitaro, anegera bamwe mu barwayi, barimo n’abari mu tugare tw’abafite ubumuga, mbere yo kwinjira mu nyubako.

Abakozi b’ibitaro, abarwayi n’abari baje gusura ababo na bo bari bateraniye ku nzira yanyuzemo, bagaragaza ibyishimo byo kumubona.

Mu gihe Papa Leo XIV ari kwitabwaho n’abaganga, amasengesho yo kumusabira yakomeje gukorwa hirya no hino mu mujyi wa Roma.

Bamwe mu babikira bagumye mu isengero ryitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri riri mu bitaro bya Gemelli, bakomeza gusabira Papa.

Biteganyijwe ko Karidinali Baldassare Reina, Vikariyo Mukuru wa Papa mu Diyosezi ya Roma, ayobora ishapule y’isengesho rya Rozari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Paruwasi n’imiryango y’abihayimana yo muri iyo diyosezi na yo irifatanya muri ayo masengesho.

Kuba Papa Leo XIV agiye kubagwa byakuruye impungenge n’impuhwe mu bantu benshi, barimo abayobozi b’amadini, abanyapolitiki n’abakirisitu bo hirya no hino ku isi.

Mu gihe hategerejwe amakuru mashya ku kubagwa kwe, abari kumwe na we mu masengesho bakomeje kumwifuriza ko abaganga bakora akazi kabo neza, akoroherwa no gukira vuba.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose