Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yakiriye abapadiri n’abiyeguriyimana bo muri Koreya Yepfo, abasaba gutegura neza umunsi mpuzamahanga w'urubyruko wa 2027

Papa Leo XIV yasabye abapadiri, abihayimana n’abiyeguriyimana bo muri Koreya y’Epfo kuzaba “abahamya b’ibyiringiro” ku rubyiruko ruzitabira Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko uzabera i Seoul mu 2027, ndetse bakaba “abubatsi b’amahoro” ku gice cya Koreya kigikomeje kugira ibikomere by’amacakubiri.

Papa Leo XIV yakiriye abapadiri n’abiyeguriyimana bo muri Koreya Yepfo, abasaba gutegura neza umunsi mpuzamahanga w'urubyruko wa 2027
Papa Leo XIV yakiriye abapadiri n’abiyeguriyimana bo muri Koreya Yepfo, abasaba gutegura neza umunsi mpuzamahanga w'urubyruko wa 2027

Ibi Papa Leo XIV yabigarutseho kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga i Vatikani abapadiri, ababikira n’abandi biyeguriyimana bo muri Koreya y’Epfo, mu bantu bagera kuri 170, barimo abari mu myiteguro y’Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wa 2027.

Papa Leo XIV yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko uzaba umwanya ukomeye wo kugeza ku rubyiruko rwo hirya no hino ku isi umurage w’ukwemera kw’Abanyakoreya, cyane cyane ukwemera kw’abatagatifu n’abahowe Imana baharaniye ukwemera kwa Kristu.

Yagize ati “Ndifuza ko uba ihuriro rikomeye hagati y’urwibutso n’ejo hazaza: abahowe Imana baha ibisekuru bishya ukwemera, naho urubyiruko rukakwakira kugira ngo rukugeze mu nzira z’Isi.”

Papa Leo yavuze ko Kiliziya yo muri Koreya yavuye ku kuba igihugu cyakiriye iyogezabutumwa, ubu kikaba cyarabaye igihugu kivamo abogezabutumwa.

Yagize ati “Urwibutso rutanga ubutumwa, kandi ubutumwa bugafungura inzira y’ibyiringiro.”

Yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko uzagaragaza neza uwo murage, kuko urubyiruko ruzaturuka mu bihugu bitandukanye ruzagera mu gihugu Ivanjili yashinze imizi binyuze ku buhamya bw’abahowe Imana.

Papa Leo XIV yasabye abari mu myiteguro y’Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko gutega amatwi urubyiruko, kugendana na rwo no kurufasha kumenya ko gukurikira Kristu bitagabanya umudendezo, ahubwo ko biwuha agaciro nyakuri.

Yabasabye kandi gufasha urubyiruko gusobanukirwa ko ukwemera “kutabuza ubuzima gukura, ahubwo ko kubufungurira icyerekezo kirenze.”

Yabasabye gutegura uwo munsi bafite ishyaka, bazirikana amagambo ya Yezu agira ati “Nimugire ubutwari: natsinze isi!”

Papa Leo yavuze ko abatagatifu n’abahowe Imana bo muri Koreya bari basobanukiwe neza iyo mpamvu y’ibyiringiro, kuko ibyiringiro byabo bitashingiraga ku kuba ibintu bimeze neza, ahubwo byashingiraga ku kwemera ko Kristu yamaze gutsinda.

Papa Leo XIV yavuze ko Kiliziya yo muri Koreya yakuriye ku buhamya bw’abahowe Imana, barimo Mutagatifu Andereya Kim Tae-gon na Mutagatifu Pawulo Chong Ha-sang ndetse n’abandi.

Yashimiye kandi Abanyakoreya ku mbaraga zidasanzwe z’umutima bagaragaje mu mateka yabo, aho banyuze mu bitotezo, intambara, ubukene n’amacakubiri, ariko bakamenya kongera guhaguruka no kureba ahazaza.

Papa Leo XIV yanashishikarije abapadiri n’abiyeguriyimana bo muri Koreya gukomeza kwimakaza ubucuti bafitanye na Kristu, kuko ari bwo bubafasha gufungurira abandi imitima no kubaka ubuvandimwe.

Yavuze ko kuba bakomoka muri diyosezi, imiryango y’abihayimana n’amatsinda atandukanye, kandi bafite ubunararibonye butandukanye, bidakwiye kubatandukanya, ahubwo ko ayo matandukaniro akwiye kuba umutungo ubafasha gukorera hamwe.

Papa Leo yavuze ko Kiliziya igendera ku nzira y’ubusabane ibona undi muntu nk’“umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, ndetse n’umugenzi turi kumwe mu rugendo, aho kumubona nk’uwo duhanganye.”

Yagaragaje ko ibi ari ingenzi cyane ku gace k’Igice cya Koreya, kakiriho “igikomere kibabaje cy’amacakubiri.”

Papa Leo yasabye ko hakomeza gukorwa no gusengwa kugira ngo hafunguke inzira nshya z’ibiganiro n’ubusabane, ndetse Ivanjili y’amahoro ikamamazwa mu bwisanzure mu bice byose by’Igice cya Koreya no ku Isi yose.

Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wa 2027 uzabera i Seoul muri Koreya y’Epfo, ukazaba umwanya wo guhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’Isi, mu kwizihiza ukwemera no gusangira ubutumwa bw’Ivanjili.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose