Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Papa Leo XIV yasabye itangazamakuru Gatolika guteza imbere ubwiyunge no guhosha imitima yuzuye urwango

Papa Leo XIV yibukije abakora mu itangazamakuru Gatolika inshingano ikomeye bafite yo kuba ijwi ry’abababaye, guteza imbere amahoro no gufasha sosiyete guharanira ubwiyunge, cyane cyane mu isi yugarijwe n’amacakubiri, urwango n’ingaruka z’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).

Papa Leo XIV yasabye itangazamakuru Gatolika guteza imbere ubwiyunge no guhosha imitima yuzuye urwango
Papa Leo XIV yasabye itangazamakuru Gatolika guteza imbere ubwiyunge no guhosha imitima yuzuye urwango

Ibi Papa yabigarutseho mu butumwa yageneye Ihuriro ry’Itangazamakuru Gatolika mu Bufaransa (Fédération des Médias Catholiques), ku nshuro ya 29 y’iminsi ya Mutagatifu Fransisko wa Sales, iri kubera i Lourdes kuva kuwa 21 kugeza ku wa 23 Mutarama 2026.

Ni mu butumwa bwashyizwe ahagaragara ndetse bunasinywaho na Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican.

Papa Leo XIV yasabye abanyamakuru n’abakora mu itumanaho rya Kiliziya kuba abahinzi b’amagambo meza, anabasaba kongera ijwi ry’abantu bashaka ubwiyunge n’amahoro, bagaharanira guhosha imitima yuzuyemo urwango, ivangura n’ubuhezanguni.

Yagize ati “Mu isi icitsemo ibice kandi yuzuyemo amacakubiri, nimube nk’antenne zitegura kandi zigaragaza ubuzima n’ibibazo by’abafite intege nke, abirengagijwe, abari bonyine n’abakeneye kumva ibyishimo byo gukundwa.”

Papa Leo XIV yanagarutse ku bihe isi irimo birangwa n’iterambere rikomeye ry’ikoranabuhanga, by’umwihariko ubwenge bw’ubukorano, avuga ko nubwo ari ingenzi, bidakwiye gutuma abantu bibagirwa indangagaciro z’ingenzi z’ubumuntu.

Yashimangiye ko ari ngombwa guteza imbere umubano mwiza hagati y’abantu no kwegerana nta vangura iryo ari ryo ryose. Ibi, Papa yavuze ko itangazamakuru Gatolika ribifitiye umwanya wihariye binyuze mu gukorera ukuri no kugutanga nk’umurage ku bantu bose, harimo n’abatizera.

Papa Leo XIV yatanze urugero rwa Padiri Jacques Hamel, umupadiri w’Umufaransa wishwe mu 2016 n’abantu biyitaga abayoboke b’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu (Islamic State), amugaragaza nk’icyitegererezo ku bakora mu itangazamakuru Gatolika.

Yibukije ko Ihuriro ry’Itangazamakuru Gatolika mu Bufaransa rifite igihembo cyitiriwe Padiri Hamel, gihabwa abanyamakuru bagize uruhare mu guteza imbere amahoro n’imibanire myiza hagati y’amadini.

Papa yasobanuye ko Padiri Hamel yari umuntu wemera byimazeyo agaciro k’ikiganiro (dialogue), akanaharanira kwegera abandi bose nta kurobanura, ari na byo byamugize umuhamya w’ukwemera kwe kugeza n’aho atanga ubuzima bwe.

Yagize ati “Padiri Hamel yizeraga ko ari ngombwa kwegera abandi. Kugira ngo tumenyane neza, tugomba guhura n’abandi tutikanga itandukaniro riri hagati yacu, twiteguye guhangana n’ukuri kwacu n’ibyo twemera.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye abakora mu itangazamakuru Gatolika kuba abashakashatsi b’ukuri binyuze mu rukundo, no kuba abahanzi b’ijambo rihuza, rihuza ibyangiritse kandi rikaba umuti uvura ibikomere by’ikiremwamuntu.

Anagaragaza ko kandi itumanaho rifite ishingiro ku rukundo, ku kuri no ku bumwe rifite ubushobozi bwo kongera icyizere mu bantu no kubaka isi irangwa n’amahoro n’ubwiyunge.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose