Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Gakoma Yishimiye Padiri Mushya Bizimana Jean Claude nyuma y'imyaka myinshi abamubanjirije bitabye Imana

Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, muri Paruwasi ya Gakoma ya Diyosezi ya Butare, Padiri Bizimana Jean Claude uheruka guhabwa Isakaramentu ry'ubusaseridoti ku wa 13 Nyakanga 2024,  yayoboye Misa y'umuganura yabereye muri Paruwasi ya Gakoma yitabiriwe na Nyiricyubahiro Myr Eduard Sinayobye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu wigeze kuba Padiri Mukuru w'iyi Paruwasi kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2007,  abapadiri barimo bagenzi be 8 baherewe rimwe isakaramentu ry'ubusaserdoti, abiyeguriyimana, incuti, abavandimwe, umuryango  n'abakirisitu

Paruwasi ya Gakoma Yishimiye Padiri Mushya Bizimana Jean Claude nyuma y'imyaka myinshi abamubanjirije bitabye Imana
Paruwasi ya Gakoma Yishimiye Padiri Mushya Bizimana Jean Claude nyuma y'imyaka myinshi abamubanjirije bitabye Imana

Padiri  Bizimana Jean Claude wasomeye misa y'umuganura muri paruwasi ya Gakoma, abaye umupadiri wa 3 iyi Paruwasi igize mu mateka yayo kuko bakuru be bose batakiriho ari bo Padiri Isidole Kabera witabye Imana mu 1994 na Venuste Sibomana  witabye Imana mu mwaka 2019.

Mu butumwa bwe, Myr Eduard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko umuganura ari ugushyira mu ijigo kugira ngo bitere icyanga cyo gukorera uhoraho kandi ko ubusaseridoti n'ubugabuzi ari impano ya yezu umucunguzi yagabiye abantu.

Yavuze kandi ko Imana ititurwa ngo yigumanire ahubwo uyituye imufata ikamwegereza abantu kugira ngo abe umugabuzi wa Yezu kristu. Ati "Imana yamanuye ijisho ryayo, ubuntu bwayo ihamagara Jean Claude aritaba ari  nabyo dushimira Imana bitewe n'uko i Gakoma havuze ingoma."

Myr Sinayobye,yabwiye abakirisitu ba paruwasi ya Gakoma ko Padiri Jean claude ari impano y'Imana bakwiye gufata neza no kumusabira kugira ngo akomeze kuba intore n'intumwa idasaza no guhora ari umuhamya wa Yezu kandi yifatanyije na bo mu byishimo byo kongera kubona umupadiri Imana ibashumbushije.

Agaruka ku cyihariye yabonye kuri Padiri Jean Claude cyanamwubatse cyakubaka n'abandi, yavuze ko ari uko umutima w'ubushake, ibyo yavuze ko abifatamo  inyigisho ishobora gufasha abantu bose, asaba ababyeyi gufasha abana gukura neza, abakiri bato abasaba kudahakanira Imana igihe bumvise ijwi ryayo, kugira ngo badatuma Padiri mushya aba uwa nyuma, ahubwo akurikizwe.

Umwe mu bo mu muryango wa Padiri Bizima Jean Claude yavuze ko mu izina ry'umuryango bashimira Imana ko mu muryango wabo bashyingiye Imana nk'uko Mama wabo yari yarabyifuje akiriho, banashimiye Myr wa Diyosezi ya Butare Myr Filipo Rukamba wemeye gufungura amarembo kugira ngo umuvandimwe wabo ayinjiremo.

Padiri mushya Bizima Jean Claude  yavuze ko ashimira Imana yemeye kumutora nk'umugabuzi w'amabanga yayo iteka,  avuga ko Imana yasuye paruwasi ya Gakoma igatora umuntu w'umunyantege nke, ikamugirira icyizere, anashimira kandi ababyeyi bataretse avuka kubw'umubiri gusa ahubwo bakamufasha kuvuka no kubwa Roho kuko ari bimwe mu byo acyesha kuba abaye umupadiri.

Padiri Jean Claude yashimiye kandi abakomeje kumufasha mu burere bwa gikirisitu, asaba abana gukunda no kwitabira akagoroba k'abana kuko kari mu byabafashaga gukomeza gukurana umuco mu bya gikirisitu, avuga ko kandi ashimira Myr Eduard Sinayobye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu wamubaye hafi kuva agitangira mu iseminari nkuru, akamufasha kwiyumvamo umuntu ushoboye akanatozwa kwigirira icyizere kandi agakomeza gukurikirana ubuzima bwe, ibyamuteraga imbaraga agakora byose afite ishyaka, avuga ko yakomeje kumugaragariza ko icyiza yiyifuriza nawe akimwifuriza no kuba yitanze akifatanya nabo no kwishimira ko umwana bareze yageze ku cyo bamushakagaho.

Padiri Jean Claude mu butumwa bwe yashimiye n'abandi bapadiri batandukanye bamufashije, umubyeyi we n'ubwo atakiriho ubwitange bwe mu mikurire ye.yashimiye kandi n'abakirisitu ba Paruwasi avukamo urukundo bamweretse no kugira ngo umunsi w'ibyishimo ugende neza n'abandi batandukanye bitanze, ashimira abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Gakoma ubwitange bagaragaje, asaba abakirisitu gukomeza kumufasha bamusabira.

Umunyamabanganshingwabikorwa w'umurenge wa Mamba Manirarora Eugene witabiriye iyi Misa ahagarariye inzego bwite za leta, yavuze ko bishimiye kuba babonye umupadiri, ko ari imbaraga bungutse kuko bizeye ko ari mu bazagira icyo bamarira igihugu ashimira na Padiri Claude wemeye ko afatwa akaboko ngo kwiyegurira Imana bibashe gukunda. Yasabye ababyeyi kwigira ku mu ryango wa Padiri Bizimana kugira ngo barusheho kurerera Kiliziya n'igihugu ababifitiye akamaro.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gakoma  Padiri Andrew Sezerano yashimiye Musenyeri Eduard Sinayobye Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu wabasuye ashima kandi n'abapadiri baje gushyigikira iyi Paruwasi mu byishimo byo kwakira Padiri mushya.

Padri BIZIMANA Jean Claude avuka muri Paruwasi ya Gakoma, Santarale ya Kizenga, yavutse tariki 20 Mutarama 1995, Avukana n'abavandimwe batanu ku babyeyi  HAKIZIMANA Faustin na NIKUZE Xaverine ( witabye Imana), yahawe Batisimu tariki 3 Mata1995, Ukaristiya ya mbere yayihawe tariki 15 Kanama 2004, ahabwa Isakaramentu ry'ugukomezwa tariki 27 Nyakanga 2007, Ubudiyakoni abuhabwa tariki 8 Nyakanga 2023 naho  Ubupadri yabuhawe tariki 13 Nyakanga 2024.

Amashuri abanza kuva 2003-2008 yayize kuri Ecole Primaire Kizenga, amashuri yisumbuye kuva 2009-2014 ayiga kuri Ecole Secondaire Mamba, yinjiye mu iseminari nkuru ya Nyumba kuva 2015-2016  akomereza mu Iseminari nkuru ya Kabgayi kuva 2016-2019, asoreza mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda kuva 2019-2024.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose