Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

RMC ibabazwa no kuba abanyamakuru bamenyereye bava mu Itangazamakuru

Madamu MUTESI Scovia, Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yagaragaje ko urwego rw'Itangazamakuru ruhangayikishijwe no kuba abanyamakuru bamaze kugira ubunararibonye bava mu Itangazamakuru kubera ikibazo cy'Ibitangazamakuru bidahemba neza abakozi babyo.

RMC ibabazwa no kuba abanyamakuru bamenyereye bava mu Itangazamakuru
RMC ibabazwa no kuba abanyamakuru bamenyereye bava mu Itangazamakuru

Ibi yabitangaje mu muhango wo guhimbaza isabukuru y'imyaka itanu Pacis TV imaze ishinzwe. Umuhango wabereye mu rugo rwa Arikiyepiskopi wa Kigali, kuri uyu wa 2 Mata 2025.

Yagize ati "Ni ikintu kiduteye impungenge cyane aho umuntu amara gukura, twizeye ko afite icyo agiye gutangaho umusaruro, akareka itangazamakuru akajya gushaka ikindi kigo akorera."

Scovia avuga ko igituma abanyamakuru bareka aka kazi bakajya gukorera ibigo bifite serivisi z'itumanaho, ari ikibazo cy'umushahara muto uhabwa abanyamakuru bikaba byatuma bamwe bareka uyu mwuga bakajya gushakira amaramuko ahandi.

Ati "Mudufashe bahembwe neza kugira ngo babashe kubeshaho imiryango yabo".

Yasabye Karidinali Kambanda gukora ku buryo abanyamakuru ba Pacis TV bahembwa neza ku buryo abayikorera bishimira kuyigumamo ndetse n'abatayikoramo bakishimira kuyizamo.

Ati "Dusangira ibyo dufite kandi turifuza gukomeza kubaka Pacis tv ibasha kwihagararaho no gutera imbere".

Mu ijambo rye Karidinali Kambanda yavuze ko abakozi ba Pacis TV ari abana mu rugo kandi ibyo Pacis TV ibonye byose biba bigamije gufasha abanyamakuru kumererwa neza.

Ikibazo cy'ubushobozi buke bw'ibitangazamakuru cyakomeje kugarukwaho nk'igikoma mu nkokora iterambere ry'itangazamakuru mu Rwanda. Inzego zitandukanye zikaba zisabwa gutanga umuganda wazo mu kubaka itangazamakuru ry'umwuga.

Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ahemba umukozi witwaye neza
Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ahemba umukozi witwaye neza
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose