Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Sobanukirwa n'Igihe cy'Igisibo n'ibikiranga

Igihe cy'Igisibo cyagenewe umwiteguro wo guhimbaza Pasika. Liturujiya y'igihe cy'Igisibo itegura bose kuzahimbaza iyobera rya Pasika: Ari abigishwa, kuko bakorerwaho imihango ibategurira kubatizwa, ari ababatijwe, kuko biyibutsa Batisimu bahawe kandi bakihana.

Sobanukirwa n'Igihe cy'Igisibo n'ibikiranga
Sobanukirwa n'Igihe cy'Igisibo n'ibikiranga

Igihe cy'Igisibo gitangira kuwa gatatu w'Ivu, Kikagera kuwa Kane Mutagatifu mbere ya Misa y'Isangira rya Nyagasani. Muri iki gihe ntibavuga Aleluya kuva mu ntangiriro kugera ku Gitaramo cya Pasila.

Kuwa Gatatu utangira Igisibo haba umuhango wo gusigwa Ivu; uwo munsi kandi hose bibahiriza umugenzo wo gusiba kurya.

Ibyumweru by'icyo gihe babyita Icyumweru cya 1, cya 2, cya 3, cya 4, cya 5 cy'Igisibo; Icyumweru cya 6 ni cyo gitangira Icyumweru Gitagatifu: bacyita "Icyumweru cy'Amashami", ari cyo cy'Ububabare bwa Nyagasani.

Icyumweru Gitagatifu cyagenewe kwibutsa Ububabare bwa Yezu, kuva ubwo asesekaye I Yeruzalemu ari Umutabazi.

Kuwa Kane w'Icyumweru Gitagatifu, mu gitondo, Umwepiskopi atura Misa afatanyije n'urugaga rw'Abasaserdori ba diyosezi ye, agaha umugisha amavuta matagatifu, kandi agategura Krisma Ntagatifu.

Kinyamateka ikwifurije Igisibo Cyiza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose