Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ubutumwa bugenewe umunsi mpuzamahanga wa 58 w'Itumanaho

Ubwenge bukorano n’ubuhanga bw’umutima:  Kugira ngo habeho itumanaho ribereye umuntu.

Ubutumwa bugenewe umunsi mpuzamahanga wa 58 w'Itumanaho
Ubutumwa bugenewe umunsi mpuzamahanga wa 58 w'Itumanaho

Nshuti Bavandimwe!

Iterambere ry’uburyo bwinshi ry’ubwenge bukorano nanavuzeho mu butumwa bwange buheruka ku munsi mpuzamahanga wahariwe amahoro , bukomeje nabwo guhindura bikomeye amakuru n’itumanaho kandi binyuze muri ibyo bibiri mvuze ,ni ukuvuga amakuru n’itumanaho, bimwe mu byo umubano w’abantu ushingiyeho nabyo bigenda bihindagurika. Ni impinduka rero ziri kugera ku bantu bose, atari abanyamwuga gusa. Gushyira hanze ubuvumbuzi butangaje mu buryo bwihuse cyane,kandi uko bukora n’ubushobozi bwabwo bukaba butazwi na benshi muri twe, biri gutera urujijo rukomeye narwo rugatera kwiyumvamo imbaraga no guta umurongo kandi bigatuma mu buryo budasubirwaho duhura n’ibibazo by’ingutu: Umuntu ni iki,umwihariko we ni uwuhe , ese ni ahahe hazaza h’uyu muntu twita “Umuntu w’umunyabwenge” mu kilatini twita ”Homo sapiens” muri iki gihe hadutse ubumenyi bukorano ?Ni gute twagumana ubumuntu busendereye kandi tukaganisha ahantu heza impinduka mu muco ziri kugenda zigaragara muri iyi minsi?

Duhere ku mutima

Ni byiza mbere na mbere kuvanaho urubuga rw’amasomo yigisha za byacitse n’ingaruka zayo zituma abantu batanyeganyega. Ubu hashize ikinyejana , Romano Guardini,mu gihe yatekerezaga kuri tekiniki n’umuntu, yaduhamagariye kutarwanya ibintu”bishya” kugira ngo tugerageze”kurinda isi ifite ikibazo cyo kuzazima“. Na none, yatuburiye mu buryo bwa gihanuzi kandi akomeje: « Umwanya wacu uri mu hazaza.Tugomba kubibamo, buri wese mu mwanya we (…), tukemera ibije mu kinyabupfura ariko na none, tukitonda bihagije,dufite umutima utagira icyasha urwanya ikiza gishaka gusenya cyose kandi kidafite ubumuntu muri cyo. Mu gutanga umwanzuro, : « Ni ibibazo bishingiye kuri tekiniki,ku bumenyi, kuri politiki , kandi nibyo. Ariko byose bigomba gukemuka gusa ari uko duhereye ku muntu ubwe.Agomba kubaka umuntu mushya, ufite ubuzima bwa roho bukomeye ,ubwigenge na muntu w’imbere byose bishya.

Muri iki gihe isi ishaka gukira muri tekiniki ariko igakena mu bumuntu,tugomba gutekereza gusa duhereye ku mutima w’umuntu.Tugomba rero kureba tuyobowe na Roho w’Imana tukagarura ubwenge bw’umutima ; gushobora gusoma no gusesengura uburyo igihe cyacu ari gishya igihe cyo kongera kuvumbura inzira z’itumanaho zuje ubumuntu ku buryo bwuzuye. Umutima, ufatwa muri bibiliya nk’ikicaro cy’ubwigenge no gufata ibyemezo bikomeye mu buzima ,ni ikimenyetso cy’ubudahemuka n’ubumwe ariko kigaragaza na none urukundo,ibyifuzo, indoto,ariko cyane cyane mu muntu wacu w’imbere ari naho duhurira n’Imana. Ubuhanga bw’umutima ni uko kwanga ikibi tugakora icyiza,ibi bikadufasha kubaka ubumwe n’ibice bigize ubwo bumwe, ibyemezo n’ingaruka zabyo,ahagoranye n’aho tujegajega,ahashize n’ahazaza,”njyewe” na” twebwe”.

Ubwo buhanga bw’umutima bwigaragariza ababushaka kandi bwiyereka ababukunda; ababwifuza bubasanga mbere, kandi bushakisha abiyubaha(Reba Buh 6, 12-16). Bubana n’abemera inama. (Reba. Imig 13, 10),hamwe n’abafite umutima wiyoroshya,,umutima wumva (Reba 1 Bami 3, 9).Ni impano ya Roho Mutagatifu ituma tubona ibintu hamwe n’Imana,tugasobanukirwa ibihuza ibintu n’ibindi,ibihe,ibintu bihuza abantu kandi tukabibonera igisobanuro. Tudafite ubwo buhanga,kubaho nta cyanga byaba bigifite,kubera ko ari ubwo buhanga nyine ku buryo budasubirwaho, igicumbi cyabwo kiri mu nshinga y’ikilatini sapere isobanuye uburyohe, ari nabwo butanga icyanga cy’ubuzima.

Amahirwe n’ibyago

Ntabwo twategereza ubwo buhanga bw’amamashini. N’ubwo inyito”Ubwenge bukorano” yarusha imbaraga ijambo rya nyaryo rikoreshwa mu buvanganzo bw’ubumenyi,ari ryo kwiga by’ako kanya, uburyo ijambo “ubwenge “ rikoreshwa ubwaryo birimo ikinyoma cyinshi.Yego imashini zifite imbaraga zo gufata amakuru no kuyahuza zirenze kure iz’umuntu, ariko ni umuntu wenyine ugomba gusesengura ayo makuru kandi akagaragaza icyo asobanura.Ntabwo bivuze ko imashini zigomba gusa n’abantu.Ahubwo,ni ugukangura umuntu mu bitotsi yaguyemo kubera kwifuza kuba igihangange yumva ko yigenga kandi ariwe wirebaho gusa,yitandukanya n’umuryango mugari w’abantu kandi yirengagiza ko ari ikiremwa.

Mu by’ukuri, muntu yagaragaje ko atihagije we ubwe,nuko agerageza kurwanya ubuzima abayemo bumuhutaza akoresheje uburyo bwose bushoboka. Uhereye ku bintu tubona bya mbere y’amateka byakoreshejwe ngo byunganire amaboko,biciye mu bitangazamakuru byakoreshejwe mu gukwirakwiza amakuru,ubu twageze ku mashini kabuhariwe zikora binyuze mu gutekereza.Ariko buri kuri gushobora kwanduzwa n’ikigeragezo dusanga mu ntangiriro aho muntu yashakaga kuba Imana ahakana ukubaho kw’Imana”. (Reba. Intg 3), ni ukuvuga gushaka kurwanya ibyagombaga gufatwa nk’impano y’Imana kandi asangira n’abandi yifashishije imbaraga ze.

Bitewe n'icyerekezo cy'umutima, ibintu byose biri mu maboko y'umuntu bihinduka amahirwe cyangwa akaga. Umubiri we, waremewe kugira ngo ube ahantu ho kuganira no gusangira, bishobora guhinduka ubugome. Mu buryo nk'ubwo, igihe icyo ari cyo cyose cya tekiniki cy'umuntu gishobora kuba igikoresho cy'urukundo cyangwa icy’ubutegetsi bw'umwanzi. Uburyo bw'ubwenge bukorano bushobora kugira uruhare mu nzira yo gutuma ubujiji butera imbere no koroshya guhuza amakuru hagati y'abantu batandukanye ndetse n'ibisekuru. Urugero, bashobora gutuma ubumenyi bwinshi bwanditswe mu bihe byashize bugerwaho na benshi kandi abantu benshi bakabwumva,cyangwa bugatuma abantu benshi bavugana mu ndimi batazi.

Ariko kandi bishobora kuba ibikoresho by"ihumana ry'ubwenge," ibikoresho byo guhindura ukuri biciye mu nkuru zemerwa kandi wenda ari zo mu buryo bucagase cyangwa atari zo ijana ku ijana kandi abantu bakazihererekanya nk’aho ari ukuri. Birahagije gusa ko dutekereza ku kibazo cyo kuyobya abantu biciye mu gutanga amakuru atari yo ibibazo tumaze imyaka myinshi duhanganye nabyo ibi bikaba bizwi nk’”Amakuru mahimbano” akaba ubu akoresha “ihimbahimba ryo mu rwego rwo hejuru”, ni ukuvuga guhimba no gutangaza amashusho agaragaza nk’aho ibyo yerekana batangaza bishoboka ariko bikaba ari ibinyoma.(Ibi mbabwira nanjye byambayeho),cyangwa ubutumwa bwo kumva bukoresha ijwi ry’umuntu buvuga ibintu bitigeze bivugwa.Gufata ibintu bitabayeho ukabibyazamo ibindi bisa nk’aho ari ukuri ,aribyo cyane bituma ibi bibaho,bishobora kuba byiza ahantu hamwe na hamwe ariko biba bibi iyo bivuze ibintu bitari byo bigatanga amakuru atari yo kubyo abantu bahuriyeho ndetse bikanasenya ukuri nyirizina.

Kuva mu cyiciro cya mbere cy'ubwenge bukorano,ubw’itumanaho rikoranya imbaga, twamaze gusobanukirwa ubushobozi bw’ubwenge bukorano, bigaragaza amahirwe yabwo ndetse n’uburwayi bufite. Icyiciro cya kabiri cy'ubwenge bukorano kigaragaza intambwe idasubirwaho. Ni ngombwa rero kumenya, kwakira no kugenzura amakuru; bishobora gutuma birushaho kuba bibi mu gihe yaba ageze ku bantu bakayafata uko atari. Nk’ibyaturutse mu bitekerezo n’ibiganza bya muntu byose,abantu ntibahwemye kubivugaho.Ni ngombwa rero gukora tugerageza kwirinda,hakagaragazwa uburyo bushya bw’imyitwarire kugira ngo tugabanye ibintu bishya kandi bivangura abantu aho usanga bituma nta butabera burangwa mu muryango no kurwanya uburyo butandukanye bw’ubumenyi bukorano hagamijwe kugabanya itatana ry’abantu , kwiharira ijambo mu muryango mugari w’abantu cyangwa kubaka uburyo bumwe bw’imitekerereze. Niyo mpamvu nakomeje gusaba "Umuryango w'Ibihugu gukorana kugira ngo habeho amasezerano mpuzamahanga ahamye agenga iterambere n'ikoreshwa ry'ubwenge bukorano mu buryo bwose bugaragaramo. Ariko nk'uko bimeze mu nzego zose z'abantu, amategeko yonyine ntabwo ahagije.

Gukura mu bumuntu

Duhamagariwe twese gukura mu bumuntu kandi tukabikorana ubumuntu. Inzitizi dufite ni ugukangukira rimwe kugira ngo dushobore kubaho mu muryango mugari w’abantu ugizwe n’ibintu byinshi, amoko menshi, amadini menshi n'imico itandukanye. Ni ngombwa ko dutangira kwibaza ku iterambere ry'ikoranabuhanga no gukoresha neza amakuru mashya aturuka mu itumanaho n'ubumenyi.

Amahirwe akomeye ku byiza aza aherekejwe n'akaga karangwa n’uko byose bizahinduka ibintu bitagaragara, gufata abantu bagahindurwa amakuru, ibitekerezo byahindutse ibishushanyo,ubunararibonye ku kibazo iki n’iki, igicuruzwa n’inyungu, kandi cyane cyane ibyo byose birangira duhakana umwihariko wa buri muntu n'amateka ye, guhindura imiterere y'ukuri mu makuru atandukanye y'ibarurishamibare.

Impinduramatwara mu gushyira amakuru mu ikoranabuhanga ishobora kuduha umudendezo urenze , ariko ntiwaba ari umudendezo w’ukuri mu gihe mu by’ukuri watugumisha mu bizwi uyu munsi nk’ibyumba bya za Nyiramubande. Icyo gihe, aho kongera amakuru anyuranye, dushobora kwisanga twatakaye mu gishanga kitazwi, dukorera inyungu z’isoko cyangwa ubutegetsi runaka. Ntabwo byemewe ko gukoresha ubwenge bukorano biganisha ku bitekerezo bitazwi, mu ikusanya ry’amakuru atazwi neza, bijyana no kutubahiriza inshingano ku ruhande rw’ubwanditsi. Muri rusange, kwerekana ukuri ku makuru arenze abantu, nubwo imashini zagenzurwa cyane, ibi bisobanura gutakaza cyane ukuri kw’ibintu, kubangamira itumanaho hagati y’abantu kandi bikaba bishobora kwangiza ubumuntu bwacu. Amakuru ntashobora gutandukana n’umubano mu bantu:Bisobanuye umubiri n’imibereho ifatika; ntibisaba guhuza amakuru gusa, ahubwo bisaba ubunararibonye,isura, indoro, kugirirana impuhwe no gusangira.

Aha ndatekereza ibitangazwa ku ntambara za nyazo, no ku ntambara zindi zirwanwa biciye mu kugoreka amakuru. Aha kandi ndatekereza abanyamakuru bakomereka cyangwa bagapfira mu kazi kabo barwanira kugira kugira ngo natwe turebe ibyo amaso yabo yabonye. Kubera ko mu gihe wumvise akababaro k’abana , abagore n’abagabo ushobora kumva neza ububi no kutagira igisobanuro kw’intambara.

Gukoresha ubwenge bukorano bishobora gutanga umusanzu mwiza mu itumanaho, mu gihe budakuyeho uruhare rw’itangazamakuru ahubwo bukaza buryuzuza; aho bizashimangira ubunyamwuga mu itumanaho;bigaha inshingano buri wese ukora mu itumanaho ; bigasubiza buri muntu uruhare rwe, hamwe n’ubushobozi bwo gusesengura bw’itumanaho ubwaryo.

Ibibazo by’iki gihe n’ejo hazaza

Ibibazo bimwe na bimwe biri kuza bitunguranye:Ni gute twarinda ubunyamwuga n’icyubahiro cy’abakorera mu mwuga w’itumanaho n’amakuru ndetse n’ababikoresha ku isi yose? Ni gute twacunga imikoranire y’imbuga abantu bahuriraho? Ni gute dushobora kugenzura ko ibigo biteza imbere imbuga zisakaza amakuru binyuze mu ikoranabuhanga bifata inshingano kubyo zitangaza kandi zikabyungukiramo, kimwe n’abatangaza amakuru mu buryo busanzwe bwa gakondo?Ni gute twashyira umucyo ku byagenderwaho mu guha nomero cyangwa gusiba zimwe mu mbuga nkoranyambaga n’imbuga z’ubushakashatsi zishobora guha agaciro cyangwa guhanagura imitekerereze y’abantu, amateka n’imico? Ni gute twaha abantu icyizere ko amakuru yose azajya atangwa mu mucyo?Ni gute abantu bamenya aho inyandiko zaturutse mu gihe abantu baba badashaka kuvuga amazina yabo? Ni gute twamenya niba ishusho cyangwa videwo igaragaza ibyabaye cyangwa niba harabayeho guhimba amakuru kuri ibyo bavuga yabayeho?Ni gute tutatuma aho amakuru yaturutse hadafatwa nk’igitekerezo kimwe ntakuka , kandi cyarakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga? Ni gute twakwimakaza imikorere ituma habaho gutandukanya amakuru cyane ko nayo aba yifitemo kudasobanuka ku buryo bworoshye? Ni gute iki gikoresho gifite imbaraga cyamara igihe kirekire,kikagira agaciro kandi ntikidutware imbaraga nyinshi?Ni gute cyagera ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere?

Bikorewe i Roma, Saint-Jean-de-Latran,kuya 24 Mutarama 2024

Nyiributungane Papa Fransisko

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose