Umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko wahuje Trump na Zelenskyy
Umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2025, wahuje Trump na Zelenskyy, nyuma y'aho ibiganiro baherukaga kugirana i Washington birangiriye nabi.
Mbere y'Igitambo cya Misa yo gushyingura Papa Fransisiko, Perezida wa Leta Zunze Ubukwe za Amerika, Donald Trump yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ukrain Volodymyr Zelenskyy. Ibiganiro byabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero aho bombi bari baje gusezera kuri Papa Fransisiko.
Ibi biganiro byamaze iminota 15 byabaye mu mutuzo n'ubwubahane bw'aba bayobozi bombi, ugereranyije n'ibyo baherukaga kugirana byaranzwe no gutongana gukomeye no gutetana amagambo kuabera kutumvikana ku buryo Amerika yifuza gukemuramo ikibazo cy'Intambara ikomeje kuyogozq Ukrain.
Ku butumwa bwatangajwe n'aba bayobozi nyuma y'ibiganiro bagaragaje ko ibiganiro byagenze neza kandi bitanga ikizere cyo kugera ku musaruro ushimishije.
Perezida Trump wagiye ku butegetsi asezeranya kurangiza vuba intambara yo muri Ukrain ashinza mugenzi we wa Ukrain kuba akomeje kubangamira inzira y'amahoro we agaragaza ko ashyize imbere.
Ku rundi ruhande, Perezida Zelenskyy ashinza Trump kuba asa n'ushaka kubogamira ku Burusiya aho kuburyoza ibyo bwangije muri iki gihugu.
Papa Fransisiko ntiyahwemye gutabariza Ukrain no gusaba gusabira Ukrain yise Umumaritiri. Urupfu rwe rukaba rusize ikizere ko ibyo yasabye byaba bigiye kugerwaho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.