Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umukinnyi w'icyamamare Ronaldo Luis Nazario de Lima yabatijwe muri Kiliziya Gatolika

Ronaldo Nazario, Umukinnyi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cya Brazil, yabatijwe muri Kiliziya Gatolika, ku myaka 46 y'amavuko.

Umukinnyi w'icyamamare Ronaldo Luis Nazario de Lima yabatijwe muri Kiliziya Gatolika
Umukinnyi w'icyamamare Ronaldo Luis Nazario de Lima yabatijwe muri Kiliziya Gatolika

Wari umunsi udasanzwe kuri uyu mukinnyi w'icyamamare, ubu usigaye ari umuyobozi w'ikipe ya Real Valladolid, ubwo yabatizwaga kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri 2023,muri Kiliziya ya São José dos Campos muri Sao Paulo.

Ronaldo ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibyishimo bye nyuma yo guhabwa Amasakaramentu y'ibanze akiyongera mu mubare w'abana b'Imana muri Kilziya Gatolika.

Yagize ati "Uyu munsi ni umunsi udasanzwe. Nabatijwe. Ukwemera kwa gikristu kugize igice kinini cy'amateka yanjye kuva ndi umwana n'ubwo kugera ubu nari ntarabatizwa.Kuba nahawe amasakaramenru ndumva rwose navutse bundi bushya."

Nyuma yo kubatizwa Ronaldo yagaragaje amafoto yerekana uko iki gikorwa cyagenze. Yashimiye kandi abamubaye hafi kugira ngo abashe kugera kuri iyi ntera harimo umubyeyi we wa Batisimu na Padiri Fabio de Melo wamubatije.

Ronaldo yashimiye abamufashije kugera ku nteta yo kwinjira mu muryango w'abana b'Imana
Ronaldo yashimiye abamufashije kugera ku nteta yo kwinjira mu muryango w'abana b'Imana
Ronaldo avuga ko n'ubwo yari atarabatizwa ubukristu bufite umwanya ukomeye mu mateka ye
Ronaldo avuga ko n'ubwo yari atarabatizwa ubukristu bufite umwanya ukomeye mu mateka ye
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose