Umuryango w’Abapadiri b’Abamariyani mu Rwanda wungutse umupadiri mushya
Ku wa Gatandatu tariki 08 Nyakanga 2023, muri Paruwasi Nyakinama; Nyiricyubahiro Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri yahaye Isakaramentu ry’Ubusaseridoti Diyakoni Appolinaire NTAWANZEGUKIRA,wo mu muryango w’Abapadiri b’abamariyani akaba avuka muri Paruwasi ya Gahunga.
Mu nyigisho yatanzwe n’Umwepiskopi, yagarutse ku Isakaramentu ry’Ubusaseridoti n’ibiranga umusaseridoti, aho yavuze ko Ubusaseridoti ari umuhamagaro ukomeye ushingiye ku rukundo Imana yakunze umuryango wa yo, yo yatoye Yezu Kristu, na we agatora Intumwa ngo zimufashe kwamamaza Inkuru Nziza. Yakomeje agira ati “Uhawe Ubusaseridoti aba agiranye igihango na Kristu we musaseridoti mukuru kandi uzahoraho iteka. Umusaseridoti ni umuhamya wa Kristu mu bantu, akaba ari umushumba udakenesha umuryango w’Imana, witanga atiganda, utunganya neza umurimo wa Kristu, wemera ibyo yigisha, utanga urugero rwiza, uhamya ibirindiro mu buzima bushya, utagatifuza imbaga, uharanira inyungu z’umuryango w’Imana, akunga ubumwe n’Umwepiskopi, n’ibindi byinshi bimufasha kurangiza neza ubutumwa bwe ariko akabigeraho afashijwe n’abakristu”.
Mu ijambo ryavuzwe n’uwahawe ubupadiri, Padiri Appolinaire NTAWANZEGUKIRA, yavuze ko afite ibyishimo byinshi kuri uyu munsi utazibagirana mu buzima bwe, abikesha Imana yamutoye. Yasoje avuga ko azakora uko ashoboye kose yitangira imbaga aragijwe n’Imana, ariko ko atabyishoboza atayobowe n’imbaraga za yo n’ubufasha bw’abamubanjirije muri urwo rugendo ndetse n’amasengesho y’abakristu.
Père Joseph, Umukuru w’abapadiri Mariyani ku isi, yavuze ko k’umunsi nkuyu bigoye kubona ikindi umuntu yavuga uretse gushimira Imana. Yashimiye kandi abitabiriye uyu munsi mukuru byumwihariko Nyiricyubahiro Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri waje guha umwana wabo Isakaramentu ry’Ubusaseridoti. Yashimiye n’abagize uruhare bose kugira ngo uyu munsi mukuru urusheho kugenda neza.
Umuyobozi wari uhagarariye inzego bwite za Leta, Bwana KABERA Canisius Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, yifurije Padiri mushya ubutumwa bwiza, kandi amusaba gukomeza gukomera ku Mana kuko ariyo yamutoye ikamutuma guhumuriza abana bayo. Mu gusoza yashimiye Kiliziya Gatolika ubutumwa ikora yitangira abatuye igihugu bose, avuga ko Leta izakomeza gufasha Kiliziya gukora neza ubutumwa bw’Imana no guteza imbere abatuye igihugu bose, ndetse no kurandura burundu ubukene.
Mu gusoza, Myr Visenti Harolimana yavuze ko, kuri uyu munsi twabonye umugisha ukomeye w’Imana wo kuba yaduhaye Umusaseridoti mushya, akaba abuhawe mu gihe Kiliziya y’isi yose iri mu rugendo rwa Sinode, rudusaba kugendera hamwe mu bumwe, ubufatanye no mu butumwa, kandi ikaba yitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu, na ho Kiliziya y’Urwanda ikaba yitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda, akaba ari igihe cyiza cyo gushimira Imana.
Yavuze kandi ko Diyosezi ya Ruhengeri yishimiye kwakira Padiri mushya, kandi akaba ahawe ubutumwa muri Paruwasi Nyakinama, akita ku bakristu bayo by’umwihariko abana, urubyiruko n’amashuri. Yashimiye umuryango w’abapadiri Mariyani uburyo bakora ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri, akaba ari imbaraga za Diyosezi.
Ibirori byitabiriwe n’abapadiri ba diyosezi ya Ruhengeri,abo muri uyu muryango n’abakristu baturutse muri paruwasi ya Gahunga ndetse na Nyakinama.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.