Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umushumba mukuru w'Itorero Angilikani ku isi yeguye

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024, Arikiyepiskopi wa Canterbury ari na we Mushumba mukuru w'Itorero Angilikani ku isi, yeguye kuri uyu murimo azira kuba yarahishiriye ibikorwa by'iyicarubozo n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byakozwe n'uwitwa John Smith mu myaka ya 1970 kugera mu 1980.

Umushumba mukuru w'Itorero Angilikani ku isi yeguye
Umushumba mukuru w'Itorero Angilikani ku isi yeguye

Arkiyepiskopi Welby mu ibaruwa yashyize ahagaragara, yatangaje ko nyuma yo kubyemererwa n'Umwami w'Ubwongereza ari na we muyobozi mukuru wa Abangirikani,yeguye ku buyobozi bwa Arkidiyosezi ya cantorbery.

Uku kwegura kuje nyuma ya raporo yashyizwe ahagaragara kuwa 7 Ugushyingo 2024, yakozwe na Keith Makin, yagaragaje ihohoterwa yakoreye abana b'Abahungu ubwo yayoboraga Ingando z'urubyiruko zategurwaga n'Umuryango w'Abangilikani witwa Iwerne Trust.

Iyi raporo igaragaza ko Smith yakubitaga bikabije urwo rubyiruko ku buryo hari ubuhamya buvuga ko hari abagera ku munani bakubiswe inkoni ibihumbi 14 mu myaka itatu abandi babiri bagakubitwa inkoni ibihumbi 8.Smith kandi ashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye urubyiruko rwitabiraga izi ngando.

Arikiyepiskopi Justin mu ibaruwa ye yagaragaje ko ashingiye ku byagagajwe n'iyi raporo yahisemo gufata icyemezo cyo kwegura akavuga ko ari mu rwego rwo gushimangira ubushake bwa Abangilikani bwo kuvugurura kiliziya yabo ngo ibe nziza kurushaho

Yakomeje avuga ko iki cyemezo agifashe ariko ababajwe cyane n'abakomeje kugirwaho ingaruka n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina nyuma y'imyaka 12 amaze agerageza kuzana impinduka.

Welby ashinjwa kuba yaba yaramenye ibyakorwaga na John Smith ntagire ubutwari bwo kubitangariza Polisi cyangwa ubuyobozi bw'Abangilikani bwariho.

Iperereza ryakozwe rimaze kugaragaza abahohotewe na SMITH bagera kuri 30 mu Bwongereza, abagera mu 100 muri Zimbabwe no muri Afurika y'Epfo aho yari yarashinze ibi bigo by'ingando z'urubyiruko mu myaka ya 1984.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose