Umuvandimwe wa Elon Musk yazanye ibirori bya Drones i Vatikani
Kuri uyu wa 13 Nzeri 2025, mu gitaramo cyabereye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma, Umuvandimwe wa Elon Musk, Gimbal Musk, abinyujije mu kigo cye yise Nova Sky Stories, yasusurukije abitabiriye iki gitaramo, abereke amashusho atandukanye ari muri Shapeli Sixtini n'andi mashusho, yifashishije amatara ya Drones.
Iki gitekerezo Gimbal Musk yakigize ubwo yagiriraga uruzinduko i Vatikani, maze agaragaza ibyo yabonye yifashishije drones ku mbuga nkoranyambaga ze.
Iki gitaramo cyabaye cyari kigamije guhimbaza ko abantu bose ari abavandimwe no guhamagarira isi kurengera ibidukikije.
Iki gitaramo cyaranzwe n'indirimbo zitandukanye zanaherekezwaga n'amashusho ya Drones yagaragazaga bimwe mu bishushanyo by'Abatagatifu biri muri Shapeli Sixtine.
Iki gitaramo cyabaye ku munsi Papa Leon XIV yahimbazagaho isabukuru y'imyaka 70 y'amavuko.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.