Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urukiko rw'Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika rwakuyeho itegeko ryemrera abagore gukuramo inda ku bushake

Abakristu bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'abarwanya amategeko yemera gukuramo inda ku bushake, bari mu byishimo byinshi nyuma y'aho Urukiko rw'Ikirenga muri iki gihugu rukuyeho itegeko ryari rimaze imyaka 50 ryemerera abagore gukuramo inda ku bushake.

Urukiko rw'Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika rwakuyeho itegeko ryemrera abagore gukuramo inda ku bushake
Urukiko rw'Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika rwakuyeho itegeko ryemrera abagore gukuramo inda ku bushake

Iri tegeko ryagiyeho mu mwaka wa 1973, rikaba ryaremezaga ko Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika riha abagore uburenganzira bwo gukuramo igihe babishatse. Ibintu byakomeje kugirwaho impaka, no kunengwa na Kiliziya, ifata iki cyemezo nko kwemera ubwicanyi bukorerwa abana b'inzirakarengane. Amatsinda atandukanye ntiyahwemye gukomeza gusaba ko amategeko yemera gukuramo inda yavanwaho ndetse n'uburyo butandukanye bwashyizweho na Leta bworohereza abakuramo inda bukavanwaho kuko bisa n'ubufatanyacyaha ndetse bikaba bitiza umurindi iki gikorwa cyambura ubuzima amamiriyoni y'abana buri mwaka.

Nyuma y'itangazwa ry'iki cyemezo ryafashwe nk'amateka akomeye ku barwanya itegeko ryemera gukuramo inda, Arikiyepiskopi José H. Gomez wa Los Angeles, ari na we Perezida w'Inama y'Abepiskopi muri Amerika, yagaragaje ibyishimo Kiliziya muri iki gihugu itewe n'iki cyemezo nk'amateka akomeye muri iki gihugu nyuma y'imyaka 50 y'urugamba rutari rworoshye.

Yagize ati "Uyu ni umunsi utazibagirana mu mateka y'igihugu cyacu. Hari hashize imyaka 50, Amerika ifite itegeko ridakwiye, ryahaga uburenganzira bamwe kwemeza niba abandi bagomba kubaho cyangwa gupfa. Iri tegeko ryahitanye ubuzima bw'amamiriyoni y'abana, igisekuru cyose cyimwe n'uburenganzira bwo kuvuka". Akomeza avuga ko ubusanzwe Amerika yemereraga ko abantu bose bafite uburenganzira bungana imbere y'Imana kandi, nyamara itegeko ryemera gukuramo inda ryirengagije uku kuri ryambura ubuzima amamiriyoni y'abana b'inzirakarengane.

Myr Gomez, avuga ko bishimiye kandi bashimira Imana ko iki cyemezo cyakuweho, agasaba inzego zishyiraho amategeko ku biha agaciro. Avuga kandi ko bibukana Icyubahiro abana bose bazize iri tegeko ribi, bakanasabira ababyeyi bakomerekejwe n'icyemezo kidakwiye bafashe cyo gukuramo inda, avuga ko Kiliziya yiteguye kubaba hafi mu rugendo rwo gukira ibikomere. Yanashimiye abakomeje gukora urugendo rwo kwamagana itegeko ryemera gukuramo inda, uko bakomeje gusenga, kwigisha no kumvisha abandi ko itegeko ryo gukuramo inda ridakwiye. Myr Gomez, yavuze ko Inama y'Abepiskopi yishimanye na bo uyu munsi kandi ko batewe ishema n'urugamba barwanye, ndetse bakaba bakwiye no kuzahora bibukwa nk'abaharaniye Demukarasi muri iki gihugu.

Myr Gomez, Perezida w'Inama y'Abepiskopi muri Amerika, yavuze ko Amerika yinjiye mu gihe gishya, cyo gukira ibikomere no kubaka igihugu giha agaciro urugo rw'abashakaknye kandi kikarwitaho ngo rube isoko y'ubuzima n'urukundo.

Uretse ubutumwa bw'Inama y'Abepiskopi muri iki gihugu, amashyirahamwe aharanira ikurwaho ry'amategeko yemerera abagore gukuramo inda ku bushake yagaragaje ibyishimo atewe n'iki cyemezo cy'urukiko rw'ikirenga. Franklin Graham, Perezida w'Ishyirahamwe Samaritan's Purse yagize ati "Iri ni itegeko rinshimishije kuva nabaho, Urukiko rw'ikirenga rutoye. Victoria Cobb, uyobora Family Foundation yo muri Leta ya Virginia yagaragaje ko uyu ari umunsi ukomeye wo kwishimira ko abana basubijwe uburenganzira bwo kubaho.

Itegeko ryemerera abagore gukuramo inda, rikuweho rihitanye abana bagera kuri miliyoni 63. Nyuma yo kwemezwa ko Gukuramo Inda bitemewe n'Itegeko Nshinga ry'Amerika, Leta zitandukanye zitegerejwe gushyira mu bikorwa iri tegeko nyuma yo kwemezwa n'inzego za buri Leta.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose