USA: Abanyarwanda batuye i Michigan basabiye Padiri Ubald, bahabwa ubutumwa bw’ubwiyunge na Myr Sinayobye
Nyiricyubahiro Myr Édouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, kuva ku wa 15 Nzeri 2026 ari mu ruzinduko rwa gishumba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ahura n’Abanyarwanda, by’umwihariko abakristu Gatolika batuye muri Leta zitandukanye.
Muri uru ruzinduko, Myr Sinayobye afite ubutumwa bw’ihumure, amahoro, ibyiringiro n’ubwiyunge, ndetse akaba ari no mu bikorwa byo gukomeza gusigasira umurage wa nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, washyize imbere ubutumwa bw’isanamitima, imbabazi n’amahoro.
Muri uru ruzinduko Myr Sinayobye ari gusura Leta zitandukanye zirimo Utah, Michigan na Maine, ndetse n’ahandi, aho ahura n’Abanyarwanda n’inshuti z’Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro.
Kuri iki cyumweru tariki 4 Ukwakira 2026, Myr Édouard Sinayobye yatuye Igitambo cya Misa hamwe n’Abanyarwanda b’Abakristu Gatolika batuye muri Leta ya Michigan.
Muri iyo Misa, Umwepiskopi yatanze ubutumwa bwibanze ku byiringiro, ubwiyunge n’imbabazi, ashimangira akamaro ko gukomeza kubaka umuryango urangwa n’amahoro, ubumwe n’urukundo.
Ubutumwa bwe bwibanze ku gukomeza kugira icyizere, kubabarirana no guharanira ubwiyunge mu miryango no muri sosiyete, busanga amahoro arambye ashingira ku bushake bwo kubabarirana no kongera kubaka umubano hagati y’abantu.
Abitabiriye Misa bakiriye ubu butumwa nk’ubw’ihumure n’icyizere, cyane cyane mu gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe n’amahoro.
Muri iki gikorwa, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Michigan, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (MRCA) banagize umwanya wihariye wo gusengera no gusabira nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, umupadiri wamenyekanye cyane ku butumwa bw’isanamitima, imbabazi, ubwiyunge n’amahoro.
Padiri Ubald yasize umurage w’ubutumwa buzwi kw’ “Ibanga ry’Amahoro”, bugamije gufasha abantu gukira ibikomere by’amateka, kubabarirana no kongera kubaka umubano ushingiye ku bumwe n’urukundo
Abitabiriye Igitambo cya Misa bamwibutse nk’umusaserdoti wagize uruhare mu guteza imbere umuco wo kubabarirana no gusana imitima, cyane cyane mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kwibuka Padiri Ubald RUGIRANGOGA no gukomeza gusabira umurage we w’amahoro byahujwe n’ubutumwa bw’Umwepiskopi WA Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Myr Edourd Sinayobye busaba abakristu gukomeza kugira ibyiringiro, guharanira ubwiyunge no guha agaciro imbabazi nk’inzira igana ku mahoro.
Mbere yo kugera muri Michigan, ku wa 2 Ukwakira 2026, Myr Édouard Sinayobye yitabiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umuhango wo gusezera bwa nyuma, gusabira no gushyingura Padiri Eugène Murenzi, umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo witabye Imana.
Padiri Murenzi yashyinguwe muri Diyosezi ya Portland muri Leta ya Maine, aho yakoreraga ubutumwa bwa Gisaserdoti ariko anivuza.
Muri uwo muhango, Myr Sinayobye yari kumwe n’abandi Bepiskopi, barimo Umwepiskopi wa Diyosezi ya Portland ndetse na Myr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Uru ruzinduko rwa Myr Edouard Sinayobye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukomeje kuba umwanya wo kwegera Abanyarwanda n’abakristu, kubagezaho ubutumwa bw’ihumure n’amahoro, ndetse no gukomeza kubaka imibanire ishingiye ku bumwe, ubwiyunge n’imbabazi.
Muri uru ruzinduko kandi, ubutumwa bw’Ibanga ry’Amahoro n’umurage wa Padiri Ubald Rugirangoga bukomeje kugarukwaho nk’umuhamagaro wo gukomeza urugendo rw’isanamitima, kubabarirana no kubaka amahoro arambye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.