Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Vatikani yasohoye urwandiko yise Una Caro rusingiza ubudahemuka bw'umugabo n'umugore bahanye Isakaramentu ry'ugushyingirwa

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, Dikasiteri ishinzwe Ukwemera, yatangaze urwandiko yise una caro, bisobanuye ngo Umubiri umwe, rugamije kugaragaza ubwiza bw'ugushyingirwa hagati y'umugabo umwe n'umugore umwe.

Vatikani yasohoye urwandiko yise Una Caro rusingiza ubudahemuka bw'umugabo n'umugore bahanye Isakaramentu ry'ugushyingirwa
Vatikani yasohoye urwandiko yise Una Caro rusingiza ubudahemuka bw'umugabo n'umugore bahanye Isakaramentu ry'ugushyingirwa

Ubwo yamurikaga uru rwandiko, Karidinal Fernandez, yavuze ko ari urwandiko rugenewe isi yose rukaba rugamije gutoza abantu kumenya guhitamo no gukunda umugabo umwe cyangwa umugore umwe bakirinda guharika cyangwa gutendeka bikomeje kugaragara hirya no hino ku isi.

Mu ntangiriro z'uru rwandiko, rugaragaza ko rugenewe Abepiskopi, ariko by'umwihariko rukaba rureba Ingo z'Abashakanye n'urubyiruko rwitegura kurushinga. Rugaragaza kandi ko uru rwandiko rutareba Afurika cyangwa ibihugu biri mu nzira y'amajyambere gusa ahubwo bireba isi yose.

Mu gice cya kabiri cy'uru rwandiko, bagaragaza uko ugushyingirwa hagati y'umugabo umwe bisobanurwa mu Ijambo ry'Imana mu Isezerano rishya ndetse n'irya Cyera. By'umwihariko mu isezerano rishya uru ru rwandiko rushimangira uko ugushyingirwa hagati y'umugabo umwe n'umugore umwe bishushanya urukundo rudahemuka ruhuza Kristu na Kiliziya.

Mu gice cya gatatu uru rwandiko rucukumbura mu nyandiko zitandukanye z'uruhererekane rwa Kiliziya, Abakurambere ba Kiliziya n'izindi zirimo iz'abahanga muri Filozofiya no mu busizi hirya no hino ku isi, rukagaragaza icyo bagiye bavuga ku mubano ushingiye ku budahemuka bw'umugabo umwe n'umugore umwe.

Nyuma yo gusesengura izi nyandiko zose zo mu mico itandukanye hirya no hino ku isi, urwandiko Una Caro, rugaragaza ko icyo aba bose bahurizaho ari uko mu gushyingirwa umwe yiha undi wese, akamwegukira burundu. Ikindi bahurizaho ni uko abashakanye bahuzwa n'urukundo rubagira umwe.

Ku birebana no kwihuza kw'abashakanye urwandiko rusobanura ko umugabo cyangwa umugore yiha uwo bashakanye ku bushake bwe, akomeje kandi akiyemeza kumwegukira wese. Iyi myumvire y'umubano w'abashakanye, uru rwandiko rugaragaza ko ari bwo buryo bwafasha abashakanye gukomeza kubana no mu gihe umwe yaba atakirarikiye uni.

Indi ngingo ishimangirwa n'uru rwandiko ni urukundo rw'abashakanye rugomba kuba inkingi y'imibereho yabo rukagaragazwa n'umushyikirano uhoraho bagomba kugirana.

Mu gusoza uru rwandiko rwongera gushimangira ko ubumwe n'ubudatana ari ihame ku mugabo n'umugore bashyingiranywa, kuko urukundo n'ubumwe bibahuza bidahbora gusaranganywa abandi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose