Ababikira bakunda Itangazamakuru n'Itumanaho bashyiriweho amahirwe adasanzwe
Ababikira barangije amahugurwa mu itumanaho n'itangazamakuru atangwa n’umushinga“The Pentecost Project Communication” wa Dekasiteri ishinzwe itumanaho muri Kiliziya ku bufatanye n’umuryango the Hilton Foundation, batangiye amasomo y’imenyerezamwuga kuri Vatican News na Radio Vatican.
Ni amahugurwa akorwa mu gihe cy’amezi atatu, agahabwa ababikira bo mu miryango itandukanye babyifuza mu rwego rwo kubafasha kongera ubumenyi mu itumanaho, ikoranabuhanga n’itangazamakuru. Ibi ngo bikaba ari uburyo bwo kubungura ubumenyi mu mikoreshereze y'ikoranabuhanga rikoreshwa na benshi muri iki gihe, bikazabafasha kubagezaho ubutumwa bakora bifashishije imiyoboro itandukanye y'itumanaho ikoresha muri iki gihe. Ni ukuvuga ikoranabuhanga, itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’indi miyobora y’itumanaho.
Sr. Chidalu Georginia Ohalete umwe mubahawe aya mahugurwa, watangiye kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Vatican avuga ko bizabafasha kunoza uburyo bw’itumanaho hagati y’abagize umuryango umwe; bikanabafasha kugeza ubutumwa bwabo ku bantu benshi bari hirya no hino ku isi bakoresha itumanaho n’ikoranabuhanga.
Sr. Chidalu Georginia Ohalete umwe mubahawe aya mahugurwa, watangiye kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Vatican avuga ko bizabafasha kunoza uburyo bw’itumanaho hagati y’abagize umuryango umwe; bikanabafasha kugeza ubutumwa bwabo ku bantu benshi bari hirya no hino ku isi bakoresha itumanaho n’ikoranabuhanga.
Nk’uwiyeguriyimana, Sr. Chidalu avuga ko kumenya gukoresha uburyo bushya bw’itumanaho haba mu nyandiko, amajwi, amashusho n’imbuga nkoranyambaga(Social Media) bizabafasha gutegura ubutumwa bashinzwe binyuze muri izi nzira. Inyigisho n’ubutumwa bategura bakabasha kubigeza ku bantu benshi, bikaba n’igisubizo ku mbogamizi yakunze kugaragazwa na benshi y’uko ikoranabuhanga rigenda risimbura uburyo bw’iyogezabutumwa bwifashishwaga mu gihe cyashize.
Akomoza ku cyo ibyanditse bitagatifu bivuga ku ruhare rw’abagore mu kwamamaza inkuru nziza, Sr. Chidalu Georginia Ohalete yatanze urugero rw’abagore batatu muri Bibiliya Yezu yabonekeye amaze kuzuka, akabatuma kujya kubwira intumwa n’abandi bantu ko yazutse. Avuga ko ngo nk’uko abapadiri bamaze kumenya uko inzira y’itangazamakuru n’itumanaho bikoreshwa mu bikorwa by’iyogezabutumwa, ababikira nabo batakagombye gusigara inyuma,ahubwo bagashyira mu ngiro ubutumwa Papa Fransisiko ahora ashishikariza abakristu bwo guhanga udushya mu kwigisha abantu inkuru nziza, harimo n’ubwo gukoresha ikoranabuhanga.
Sr. Chidalu avuga ko nk’uko iki cyiciro cy’abiyeguriyimana kigira uruhare mu bikorwa byiza bigaragaza urukundo rw’Imana mu bantu haba mu buvuzi, uburezi no kwita ku bababaye; bakwiye no kwinjira mu bikorwa by’itumanaho, n’ itangazamakuru bikoresha ikoranabuhanga. Avuga ko kuhakorera iyogezabutumwa bizafasha abahari kumenya inkuru nziza no guhinduka, boye guheranywa gusa n’ibishashagirana rimwe na rimwe bitari byiza bahahurira nabyo.
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, mu rwandiko yise “Redemptoris Missio No 37” yanditse mu 1962 yagaragaje ko uburyo bw’itumanaho bwaba ubwa cyera ndetse n’ubugezweho ari inzira zifasha abogezabutumwa kugera ku mbaga y’Imana, bakayigezaho ubutumwa Imana ibanyuzaho. Agaragaza ko abiyeguriyimana b’igitsina gore nabo bakwiriye umenya no gukoresha ubu buryo bushya na Kiliziya yatangiye gukoresha.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.