Papa Fransisiko yakiriye abana baturutse mu bihugu byugarijwe n’intambara
Nyirubutungane Papa Fransisiko kuwa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024 yakiriye abana bato baturutse mu bihugu bya Ukraine, Belarus, Indonesie na Palestine byugarijwe n’intambara muri iki gihe.
Padiri Marcin Schmidt wari uherekeje aba bana ubwo bakirwaga na Papa Fransisiko yatangarije Vaticannews ko ari uruzinduko rwateguwe mu rwego rwo kubahumuriza, dore ko abenshi muribo ndetse na bagenzi babo bo mu bihugu baturutsemo bapfukiranywe n’ubwoba bw’amabombe n’imibereho mibi baterwa n’intambara ibihugu byabo birimo.
Akomoza k’uko aba bana bakiriwe na Papa Fransisiko, Padiri Marcin Schmidt yagize ati “Nyirubutungane yatwakiriye neza cyane adusekera kandi yishimye. Byari biteye ubwuzu nk’uko ubona umusaza yakira abuzukuru, akabahobera yishimye.”
Asobanura imibereho ya bamwe muri aba bana, Padiri Marcin Schmidt yavuze ko bamwe muribo bari bamaze igihe bavurirwa mu bitaro by ’i Lviv muri Ukraine nyuma y’uko imiryango yabo igizweho ingaruka n’intambara, ndetse bakanakomereka bikabije. Muri uru rugendo bakaba bari banaherekejwe kandi na bamwe mu baganga babitaho.
Mu buhamya bwe, Padiri Marcin Schmidt yagarutse ku buzima n’akaga abana bari mu bihugu byugarijwe n’intambara muri iki gihe bakomeje guhura nako.Yavuze ku ngero zimwe na zimwe z’abana bo muri ibi bihugu bahutazwa n’ibikorwa by’intambara, gutwarwa bunyago, ubupfubyi ndetse n’abagurishwa n’abakagombye kubarengera, bakabagurisha bagamije kubona amaronko.
Urugendo rutagatifu rw’aba bana bato i Roma rwakozwe mu rwego rwo kwifatanya n’isi yose muri rusange mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abana. Abana 30 baturutse mu bihugu twavuze hejuru bakaba baragize umwanya uhagije wo kuganira ndetse no gusabana na Papa Fransisiko.
Muri uru ruzinduko, aba bana bakaba banashyikirije Papa Fransisko igihembo mpuzamahanga kitwa“Order of Smile” abana bagenera umuntu ugeze mu zabukuru wagaragaje uruhare rukomeye mu kurengera abana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.