Inkomoko y’Urwego rwa Sinodi y’Abepiskopi muri Kiliziya n’ibyaranze Sinodi 15 zabaye
Kuva tariki 4-29 Ukwakira 2023 , abagera kuri 365 barimo Abepiskopi, Abapadiri, Abiyeguriyimana n’abalayiki bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi bateraniye i Roma mu cyiciro kibanziriza icya nyuma cya Sinodi y’Abepiskopi ya 16. Ubwiza n’ubuhanga tubona muri Kiliziya ya none ibikesha inzobere n’abahanga ba Kiliziya bahurira muri Sinodi nk’iyi irimo kuba, bagahuza ibitekerezo ku cyatuma Kiliziya irushaho kuba nziza bihuje n’umurongo Uwayishinze yayihaye.
Sinodi y’Abepiskopi ya 16 yatangijwe na Papa Fransisiko mu Ukwakira 2021 igamije gufasha abakristu kugendera hamwe bayobowe na Roho Mutagatifu, izasozwa mu Ukwakira 2024. Nk’uko buri Sinodi iba ifite ingingo yihariye igomba kuganirwaho, abayitabira bakaba ari abagize inzego za Kiliziya, iya 16 ifite umwihariko wo kuba yaratumiwemo n’abalayiki. Mu kugaragaza impinduka zagiye ziba muri Kiliziya hashingiwe ku myanzuro yafatiwe muri Sinodi, twifuje kugaragaza amateka ya Sinodi muri Kiliziya, ingingo zaganiriweho muri Sinodi 15 zabaye, n’inyandiko zikubiyemo imyanzuro yagiye ifatwa muri buri sinodi.
Igitekerezo cyo gushyiraho urwego rwihariye muri Kiliziya ruzwi nka Sinodi y’abepiskopi cyatangajwe bwa mbere mu Nama Nkuru ya Vatikani ya Kabiri mu 1965. Abitabiriye iyi nama bakaba barabonye ko ari ngombwa ko Kiliziya ikwiye kugira urwego rwihariye rukurikirana ubuzima bwayo umunsi ku wundi, rukanafasha umushumba wayo Papa kuyiyobora. Uru rwego ni narwo ruyifasha gutumiza abayobozi mu nzego nkuru zayo, bagaterana, bagahana ibitekerezo ku bibazo bihari, bagafatanya gushaka ibisubizo bunze ubumwe bw’abana b’Imana. Imyanzuro ifatirwa muri Sinodi ifasha Kiliziya kugendera mu murongo umwe haba muri gahunda z’ibikorwa ikora hirya no hino ku isi, no abakristu gukura no gukomera mu kwemera bayobowe na Roho Mutagatifu.
Nyuma yo kwemeza ko hajyaho urwego rwa Sinodi muri Kiliziya Gatolika, ku wa 14 Ukwakira 1965 Papa Paul VI yatangaje bwa mbere abatorewe kujya muri uru rwego, biganjemo Abepiskopi bo mu Nama z’Abepiskopi bo ku migabane itandukanye yo ku isi. Ni kuri iyi tariki kandi Papa Paul VI yatangaje bwa mbere inyandiko ya gishumba yise “ Apostolica Sollicitido”igaragaza ishyirwaho ry’uru rwego rw’abajyanama ba Papa rugizwe n’Abepiskopi bo mu bihugu bitandukanye, bamufasha kuyobora Kiliziya mu mpande zose z’isi.
Inyandiko ya mbere igaragaza amabwiriza agenga imikorere y’urwego rwa Sinodi muri Kiliziya yatangajwe ku wa 8 Ugushyingo 1966, yemezwa ku wa 24 Ugushyingo 1969, amaze gukorerwa ubugororangingo.
Aya mabwiriza yongeye kuvugururwa ku wa 29 Nzeri 2006 mu nyandiko “Ordo Synodi Episcoporum” nk’uko bigaragara mu gitabo cy’amategeko cya Kiliziya Gatolika(Code of Canon Law), mu ngingo ya 46, 342-348. Amavugurura aheruka muri uru rwego akaba yarakozwe na Papa Fransisiko ku wa 15 Nzeri 2018.
Ni izihe ngingo zaganiriweho muri Sinodi 15 zimaze kuba muri Kiliziya Gatolika?
Nyuma yo kwemezwa na Vatikani ya II, nk’urwego rukomeye rwa Kiliziya Gatolika, Urwego rwa Sinodi y’Abepiskopi rwatangiye gukora ubutumwa rwahawe mu bujyanama no gushaka ibisubizo ku bibazo biriho muri Kiliziya.
Sinodi ya 1 yateranye kuva kuwa 29 Nzeri-29 Ukwakira 1967 , igamije kwiga no kwemeza amahame ngenderwaho muri Kiliziya, ubuhakanyi, n’impinduka mu guhimbaza Liturujiya ya Misa.
Sinodi ya 3 yateranye kuva kuwa 27 Nzeri-26 Ugushyingo 1974, ivuga ku iyogezabutumwa mu gihe isi igezemo. Ibyayivugiwemo bitangazwa mu nyandiko yitwa “Evangelii nuntandi,1975”.
Sinodi ya 2 yateranye kuva kuwa 30 Nzeri-6 Ugushyingo 1971 , ivuga ku rwego rw’Ubusaseridoti muri Kiliziya n’ubutabera ku isi. Imyanzuro y’iyi Sinodi yashyizwe mu nyandiko 2 arizo: Ultimis Temporibus(ivuga ku rwego rw’ubusaseridoti)n’iya Convenient ex universe(ivuga ku butabera).
Sinodi ya 7 yateranye kuva kuwa 1-30 Ukwakira 1987, ivuga ku muhamagaro n’ubutumwa bw’abalayiki muri Kiliziya mu myaka 20 nyuma y’Inama Nkuru ya Vatikani ya kabiri. Ibyavugiwe muri iyi sinodi byashyizwe mu nyandiko yitwa “ Christfideles laici, 1988.”
Sinodi ya 5 yateranye kuva kuwa 26 Nzeri-25 Ukwakira 1980, ivuga ku nshingano z’urugo rwa gikristu mu isi ya none; ibyayivugiwemo byatangajwe mu nyandiko yitwa “Familiaris consortio,1981”.
Sinodi ya 4 yateranye kuva kuwa 30 Nzer-29 Ukwakira 1977,ivuga buryo bwo kwigisha Gatigisimu mu gihe isi igezemo; ibyayivugiwemo byatangajwe mu nyandiko yitwa“ Catechesi tradendae, 1979”.
Sinodi ya 8 yateranye kuva kuwa 30 Nzeri-28 Ukwakira 1990, ivuga ku gutegura abapadiri bijyanye n’ibihe isi igezemo. Ibyavugiwe muri iyi sinodi byashyizwe mu nyandiko yitwa “Pastores dabo vobis, 1992”.
Sinodi ya 6 yateranye kuva kuwa 29Nzeri-29 Ukwakira 1983, ivuga ku mbabazi n’ubwiyunge mu butumwa bwa Kiliziya. Ibyavugiwe muri iyi sinodi byashyizwe mu nyandiko yitwa “ Reconciliato et paenitentia, 1984”.
Sinodi ya 9 yateranye kuva kuwa 2-29 Ukwakira 1994, ivuga ku buzima bwo kwiyegurira Imana, umugambi w’ubu buzima muri Kiliziya no ku isi. Ibyavugiwe muri iyi sinodi byanditswe mu nyandiko yitwa “ Vita Vonsecrata, 1996”.
Sinodi ya 10 yateranye kuva kuwa 30 Nzeri-27 Ukwakira 2001, ivuga ku Umwepiskopi, umugaragu w’Ivanjili ya Yezu Kristu kubwo ukwemera ku isi. Ibyayivugiwemo byashyizwe mu nyandiko yitwa“Gregorian Shepherds, 2003”.
Sinodi ya 11 yateranye kuva kuwa 2 -23 Ugushyingo 2005 , ivuga kuri Ukaristiya mu buzima bwa muntu no mu butumwa bwa Kiliziya. Ibyavugiwe muri iyi sinodi byashyizwe mu nyandiko yitwa“Sacramentum Caritatis, 2007”.
Sinodi ya 12 yateranye kuva kuwa 5-26 Ukwakira 2008, ivuga ku ruhare rw’Ijambo ry’Imana mu buzima bwa muntu no mu butumwa bwa Kiliziya. Ibyavugiwe muri iyi sinodi byashyizwe mu nyandiko yitwa “ Verbum Domini, 2010”.
Sinodi ya 13 yateranye kuva kuwa 7-28 Ukwakira 2012, ivuga ku iyogezabutumwa rishya mu kwigisha ukwemera kwa gikristu. Ibyavugiwe muri iyi sinodi byashyizwe mu nyandiko yitwa “ Evangelium Gaudium, 2013 ”.
Sinodi ya 14 yateranye kuva kuwa 3 -28 Ukwakira 2018, ivuga ku muhamagaro n’ubutumwa bw’abagize umuryango muri Kiliziya no mu isi turimo.
Sinodi ya 15 yateranye kuwa 3-28 Ukwakira 2018 ku rubyiruko , ukwemera no guhitamo umuhamagaro, yari igamije gufasha urubyiruko gukura mu kwemera no guhitamo neza umuhamagaro uzarufasha kubaho mu buzima rwishimiye, rukabaho runyuze Imana; kandi rukagira uruhare mu iterambere rya Kiliziya n’iryo isi muri rusange.
Sinodi ya 16 ifite umwihariko wo kuba yaratangiriye ku rwego rwa buri diyosezi muri Kiliziya hose, abakristu mu miryango remezo no mu ngo z’abihayimana bagahabwa ingingo zo kuganiraho, bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, nyuma yo kubikusanya byoherezwa i Roma binyuze mu nzego zose za Kiliziya uko zigiye zuzuzanya. Sinodi ya 16 ifite kandi umwihariko w’uko Abepiskopi, Abapadiri, Abiyeguriyimana n’abalayiki baturutse hirya no hino ku isi, bahagarariye abandi bicara ku meza amwe y’ibiganiro bagahabwa ubwisanzure bungana mu gutanga ibitekerezo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.