Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Akari ku mutima wa Eliete Dos Santos wibarutse impanga zikanahabwa Ubusaserdoti umunsi umwe

Umubyeyi wo mu gihugu cya Brezili witwa Eliete Dahan Dos Santos wibarutse abahungu babiri b’impanga bombi bagahitamo kuba abapadiri avuga ko nta byishimo yigeze agire nko kubona abo yibarutse barahisemo kwiyegurira Isumba byose yabamuhaye.

Akari ku mutima wa Eliete Dos Santos wibarutse impanga zikanahabwa Ubusaserdoti umunsi umwe
Akari ku mutima wa Eliete Dos Santos wibarutse impanga zikanahabwa Ubusaserdoti umunsi umwe

Mu kiganiro yagiranye na Catholic News Agency, Eliete Dahan Dos Santos yavuze ko nta gitera ibyishimo umubyeyi nko kubona umwana yabyaye yarahisemo kwiyegurira Imana. Ni nyuma y’uko abahungu beb’impanga aribo Wallace Dahana Dos Santos na Wellington Dahana Dos Santos bombi bahisemo kwiyegurira Imana,ubu bakaba bamaze imyaka 25 bahawe iri sakramentu.

Akomoza ku byishimo ahorana ku mutima iyo atekereje ku bahungu be b’impanga, Eliete yagize ati“ Numva nuzuye ibyishimo ntabona uko mvuga,numva arii gitangaza kidasanzw eiyo ntekereje ku bana banjye b ‘impanga bahisemo kwiyegurira Rurema wabampaye.”

Uyu mubyeyi avuga ko ingabire yo kwiyegurira Imana ku bahungu be b’impanga ari impano idasanzwe Imana yageneye umuryango we, dore ko na we ubwe yabaye umukateshiste kuva agifite imyaka 20 gusa. Avuga ko kuva mu buto bwe yiyumvagamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana; gusa ngo amaze kubona ko kuri we bitagishobotse, aho amariye guhana Isakaramentu ry’Ugushyingirwa n’umugabo we Jenner Antonio Dos Santos, yiyemeje kurera no gutoza gikristu abo yibarutse imigenzo myiza ya gikristu kugira ngo igihe nikigera uziyumvamo umuhamagaro wo kwiha Imana azawinjiremo neza.

Eliete yagize ati “Imana yaduhaye ingabire njye na papa wabo yo kurera, gutegura no kubatoza uburere bwiza nk’ababyeyi,twabareze mu nzira nziza zishyingiye ku Kwemera Gatolika kandi nabo batubera abana beza.” Akomeza agira ati“ Kuva abana banjye bakiri bato,nabatoje kumenya kubaha amategeko y’Imana, kandi nanjye nkababa hafi nk’umubyeyi, igihe cyose babaga bankeneye barambonaga,kandi bakubahiriza amabwiriza mbahaye, niba mvuze ngo oya,bakamenya ko ari oya;niba kandi mvuze ngo yego,bakamenya ko ari yego. Ibi byose nabikoranaga urukundo,kandi nkaharanira iteka kubatoza gukunda Imana,nkabereka ko ibiriho byose biriho kubera Ubuntu bwayo.”

Akomoza ku mibanire isanzwe yamurangaga we n’abana be, Eliete avuga ko yabatoje kubaho mu kuri mu buzima bwa buri munsi, akabaha umwanya bakaganira, akabereka ko ukuri ari ko shingiro ry’ibyiza byose bibaho, cyane cyane ibyishimo byo mu muryango; bityo nabo bakura bakunda Yezu babonaga ababyeyi bubakiyeho inkingi za mwamba z’urugo rwabo;Haba mu mibereho y’ubuzima busanzwe ndetse no mu busabaniramana. Mu muryango w’abana batatu Eliete na Jenner babyaye, izi mpanga zahisemo kwiyegurira Imana, naho mukuru wabo ahitamo gushinga urugo.

Padiri Wallace na padiri Wellington Dahan Dos Santos b’impanga bombi bahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti kuwa 29 Kamena 1998, bavuka mu karere ka Cabo de Frio, muri Leta ya Rio de Janeiro,ni abapadiri ba Arkidiyosezi ya Niterio ho mu gihugu cya Brezil.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose