Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ababikira bane bo mu muryango wa Yezu Umukiza muri Nigeria barashimuswe

Umuryango w’ababikira bo mu muryango wa Yezu Umukiza, bakorera ubutumwa mu ntara ya Imo mu gihugu cya Nigeria watangaje ko ubabajwe n’ishimutwa ry’ababikira bawo bane bashimuswe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro ku cyumweru tariki 21 Kanama 2022, mu muhanda w’ahitwa Okigwe -Umulolo ubwo bari mu nzira bagiye mu Misa.

Ababikira bane bo mu muryango wa Yezu Umukiza muri Nigeria barashimuswe
Ababikira bane bo mu muryango wa Yezu Umukiza muri Nigeria barashimuswe

Mu itangazo umukuru w’uyu muryango yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru, Soeur Zita yagize ati “Dutewe agahinda n’ishimutwa ryakorewe abavandimwe bacu: Sr. Johannes Nwondo, Christabel Echemazu, Liberata Mbamalu na Benita Agu”, agasaba ubufatanye mu isengesho yisunze Bikira Mariya kugira ngo Nyagasani Yezu yumve amasengesho y’aba bavandimwe maze atabare abashimuswe, maze babashe kurekurwa.

Nk’uko ikinyamakuru catholicnewsagency.com dukesha iyi nkuru cyabitangaje, aba babikira bashimuswe n’agatsiko k’abantu bitwaje intwaro kugeza ubu batarameneyekana. Inzego z’umutekano zikaba zitangaza ko zatangiye iperereza kandi zifite ibimenyetso bishobora gutuma bamenya aho abo babikira bajyanywe.

Intara ya Imo iherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria ni hamwe mu hakunze gukorerwa ibikorwa byo gushimuta abantu muri iki gihugu, bigakorwa n’imitwe yitwaje intwaro igamije kwaka amafaranga imiryango y’abashimuswe. Magingo aya nta mutwe urigamba kuba ariwo washimuse aba babikira.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose