Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ababyeyi barashishikarizwa kuzuza inshingano no kurengera umwana kugira ngo ubuzererezi bucike

Mu bukangurambaga bwakozwe ku bufatanye bwa Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali n’umurenge wa Masaka hagaragajwe ko ababyeyi bujuje neza inshingano zabo zo kurera, bakirinda icyo aricyo cyose kibangamira uburenganzira bw’umwana, ubuzererezi bwacika burundu.

Ababyeyi barashishikarizwa kuzuza inshingano no kurengera umwana kugira ngo ubuzererezi bucike
Ababyeyi barashishikarizwa kuzuza inshingano no kurengera umwana kugira ngo ubuzererezi bucike

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri uyu murenge bufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo mu iterambere n’imibereho myiza barimo Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali bagarutse ku mpamvu zituma bamwe mu bana bato basiga imiryango yabo bavukamo, bakajya kuba inzererezi mu mihanda.

Mu kiganiro na Kinyamateka, Mukeshimana Chantal ucururiza mu isoko rya Masaka yagize ati “Akenshi iyo abana babayeho nabi mu rugo, bakabona ababyeyi babo batabaha ibyo bakeneye birimo ibyo kurya, imyenda yo kwambara; abana bagira umutima wo kujya kubishaka mu bundi buryo nko kujya gukora ibiraka, gusabiriza ndetse rimwe na rimwe bakajya no kwiba.”

Ibi kandi byagarutsweho na Ndizeye Pierre uvuga ko hari n’abana babona iwabo mu rugo hahora umuriro, se na nyina bahora mu ntonganya, umwana agahitamo kubahunga, akigira ahandi atekereza ko hari amahoro.

Madamu Mushashi Josiane, umukozi mu ishami rishinzwe kwita ku bana muri Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali avuga ko kugira ngo umwana afate umwanzuro wo gusiga ababyeyi mu rugo cyangwa abandi bamurera akajya kuba inzererezi akenshi biterwa n’imibereho abona abayeho muri urwo rugo. Mushashi agasaba ababyeyi kuba maso mu kuzuza inshingano za kibyeyi no guharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa muri buri rugo, buri mwana akumva ko akunzwe kandi yitaweho mubyo akenera.

Mushashi Josiane yagize ati “Ababyeyi bagomba kumenya ko umwana ari we shingiro ry’ejo hazaza h’igihugu, Kiliziya n’iryabo ubwabo. Ni byiza ko buri mubyeyi yita ku mwana we uko bikwiiriye, akamubonera ibikenerwa mu mibereho ye, akamujyana mu ishuri, akamugaburira, akamwambika, akamushakira aho aryama n’ibindi byose biteganywa n’amategeko agenga uburenganzira bw’umwana; hejuru y’ibyo akongeraho urukundo rwa kibyeyi, kuko umwana wese akenera gukundwa no gukunda.”Akavuga ko iyo umwana yarinzwe ubuzererezi bimuha amahirwe yo kutanduzwa ingeso mbi n’imico mibi byoreka sosiyete.

Nduwayezu Alfred, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko mu cyerekezo uyu murenge wihaye harimo no gutanga serivisi nziza kubawugana, guteza imbere umuturage no guharanira ko abawutuye bagira imibereho myiza, abana n’urubyiruko bakarindwa uburererezi n’ibiyobyabwenge gutanga serivisi nziza kubawugana, guteza imbere umuturage no guharanira ko abawutuye bagira imibereho myiza, abana n’urubyiruko bakarindwa uburererezi n’ibiyobyabwenge.

Muri ubu bukangurambaga, ubuyobozi bw’umurenge wa Masaka ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bawo basobanuriye abaturage imikorereye ya buri rwego n’imitangire ya serivise muri buri rwego; hanatangwa serivisi zijyanye n’ubutaka, irangamimerere n’ibibazo bitakemutse mu nzego zimwe na zimwe.Muri ubu bukangurambaga, ubuyobozi bw’umurenge wa Masaka ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bawo basobanuriye abaturage imikorereye ya buri rwego n’imitangire ya serivise muri buri rwego; hanatangwa serivisi zijyanye n’ubutaka, irangamimerere n’ibibazo bitakemutse mu nzego zimwe na zimwe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose