Abagana Urukiko rwa Kiliziya bakomeje kwiyongera
Mu muhango wo gutangiza Umwaka w'ubucamanza bw'Urukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda 2023-2024, wabereye ku cyicaro cy'Inama Nkuru y'Abepiskopi, hagaragajwe ko abagana uru rukiko bakomeje kwiyongera kwiyongera.
Ibi byagaragajwe na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ari nawe ushinzwe uru rukiko (Moderateri), kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Ukuboza 2023.
Umuhango wo gutangiza Umwaka w'ubucamanza bw'Urukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda (TECIR) 2023-2024, witabiriwe n'Abepiskopi Gatolika ba diyosezi zose zo mu Rwanda, uko ari ikenda.
Agaruka ku bijyanye n'uko urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda ruhagaze, Myr Harolimana yavuze ko uko rumenyekana ariko abarugana bakomeza kwiyonngera.
Ati "Tumaze imyaka dufasha abakristu batugana, none abakristu bagenda biyongera uko urukiko rumenyekana."
Myr Harolimana yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru yo kwiyongera kw'abagana uru rukiko ijyanye kandi n'ibibazo by'umuryango biriho muri iyi minsi.
Ati "Ubona ko ibibazo biriho cyane cyane bijyanye n'abashakanye batugana, bari kwiyongera bifuza ko twabafasha. Noneho n'imyumvire y'iki gihe mu bijyanywe no gushaka, kubaka urugo, harimo ikintu cyeze cyo gutandukana (Divorce).”
Ashingiye kuri ibi, Myr Harolimana yasabye abakora muri uru rukiko gukomeza kongera imbaraga mu byo bakora nubwo baba bafite izindi nshingano.
Yagize ati "Icyo nasaba abacamanza ni ugukomerezaho nubwo baba bafite ibindi bashinzwe. Bakomeze gushyira imbaraga muri ubwo butumwa twahawe na Kiliziya bwo gufasha abantu kugororoka kandi byose bigamije umukiro wa muntu."
Yakomeje agira ati "Bongere imbaraga mu butumwa bakoraga, barusheho kwitanga kuko abari kutugana baragenda biyongera."
Yongeyeho ko igikenewe cyane mu gukemura ikibazo kijyanye n'umuryango ari ugushyira imbaraga mu kumvisha abakristu agaciro k'Isakaramentu ry'Ugushyingirwa.
Ati "Turasabwa gufasha abakristu bacu kumva neza agaciro k'Isakaramentu ry'Ugushyingirwa kugira ngo bumve ko kutugana atari ukudusaba gatanya ahubwo ari ukureba niba umubano wabo, cyangwa Isakaramentu ryabo byubahirije ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo isakaramentu rihabwe agaciro."
Yakomeje ati "Hari aho tugera tugasanga Isakaramentu bahanye hari ibyari bibuzemo noneho tukavuga tuti uko gushyingirwa nta gaciro gufite kuko hari habuzemo iki kintu cya ngombwa gisabwa mu isakaramentu ryo gushyingirwa muri Kiliziya Gatolika."
Urukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda (TECIR) ruhuriweho n'amadiyosezi yose uko ari ikenda, rugamije gutanga ubutabera ku bibazo bitandukanye by'abakristu Gatolika hashingiwe ku mategeko agenga Kiliziya (Droit Canon)
Mu bihano uru rukiko rutanga nta gihano cy'igifungo kibamo nkuko mu zindi nkiko bigenda.
Amavu namavuko y'uru rukiko ndetse nuko inzego zarwo zubatswe, byagarutsweho na Padiri Sylvere Komezusenge, Umucamanza mukuru (Official) w'uru rukiko.
Padiri Komezusenge yavuze ko uru rukiko ruteganywa n'amategeko agenga ya Kiliziya (Droit Canon) ndetse uru rukiko rukaba rwarabayeho kuva kera.
Ati "Uru rukiko bivugwa ko rwabayeho kuva kera, gusa rwagiye ruhinduka ndetse rugahindura n'icyicaro kuko rwabanje gukorera i Kabgayi. Mu mwaka wa 1983, Amategeko amaze kuvugururwa, urukiko rwongeye guteganywa, rukomeza gukora buhoro buhoro."
Mu mwaka wa 2000 nibwo urukiko rwatangiye kugira imbaraga ndetse rukomeza kuvugurura ku buryo hanabaye amasezerano atandukanye yagejeje ku gukemuka kw'ikibazo cy'Ubujurire.
Padiri Komezusenge ati "Kuva muri 2000 amavugurura yakomeje gukorwa ndetse bigeza aho hasinywa amasezeraho yemera urukiko rw'Ubujurire rwa Gitega [mu Burundi] kuko ubujurire bwatangirwaga i Roma."
Amasezerano yemera urukiko rw'Ubujurire i Gitega, yabaye mu mwaka wa 2014.
Mu Rwanda, kandi hashyizweho urwego rwo ku rwego rwa Diyosezi (Section locale) kugira ngo bijye byorohereza ababuranyi kudasiragira bajyana ibimenyetso kuri TECIR.
Padiri Komezusenge yagize ati "Section locale ni urukiko rugizwe n'abantu batatu barimo uwize amategeko kugira ngo ibikorwa byo gushakisha amakuru no kwegeranya ibimenyetso bijye byoroha."
Inzego z'Urukiko rwa Kiliziya zihera ku Mwepiskopi urukuriye, Umucamanza mukuru, Abacamanza bandi basanzwe, Umurengezi w'Isakaramentu kugira ngo abantu batazaca imanza bakarengera bagatatira ingingo zingenzi mu isakaramentu ryUgushyingirwa, ndetse na Promoteur de Justice ushinzwe kwibutsa ahari ikibazo kigomba gukemurwa n'ubutabera.
Imwe mu mikoranire y'uru rukiko n'inkiko zisanzwe, ni uko iyo umuntu atanze ikirego, mu bimenyetso afite akaba afitemo imyanzuro y'urukiko rwa Leta, byakirwa nk'ikimenyetso, gusa uru rukiko ntirurenga imbibe za Kiliziya Gatolika.
Muri iyi minsi, ibirego byinshi byakirwa ni ibijyanya n'isakaramentu ry'ugushyingirwa.
Kugeza ubu uru rukiko rufite abakozi 17.
Mu mwaka w'Ubucamanza urangiye, 2022-2023, uru rukiko rwakiriye ibirego 19, bisanga ibindi 17 bari bafite. Muri izo manza, izakemutse ni 16. Hari rumwe kandi rwasubitswe, rumwe rwagiye mu bujurire n'izitaracibwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.