Inshamake y’Amateka ya Paruwasi ya Muramba ihimbaza yubile y’Imyaka 100
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, Abakristu ba Paruwasi ya Muramba n’inshuti zayo bari mu birori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 100 ishize iyi Paruwasi ishinzwe.
Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa iyobowe na Musenyeri Anaclet Mumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, aho ari kumwe na Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uvuka muri Diyosezi ya Nyundo n’Abapadiri batandukanye.
Mu gihe cy’imyaka ijana ishize iyi Paruwasi ishinzwe, dore bimwe mu byo wamenya kuri iyi Paruwasi.
Mu 1923 ni ho sikilisale ya Muramba yatangiye. Mu 1924, ni ho Umuyobozi wa Vicariati y’u Rwanda, Mgr Leon-Paul Classe, yafashe icyemezo ko mu Kingongo hagomba gushingwa Misiyoni, ashinga umuyobozi wa Misiyoni ya Kabgayi, Padiri Lecoindre, ubutumwa bwo kurambagiza aho Misiyoni igomba kubakwa. Padiri Lecoindre, nyuma y’icyumweru kimwe atambagira mu misozi y’i Kingongo, yakunze Muramba, atanga raporo ko ariho hakwiye gushingwa Misiyoni. Muri Mutarama 1925 ubutaka burasabwa, muri Gashyantare Musenyeri Classe arahasura, kandi aha padiri mukuru wa Rwaza ubutumwa bwo kubaka aho abapadiri ba mbere bazaba.
Ku wa 8 Nyakanga 1925 Padiri Moyse niho yasesekaye i Muramba, akurikirwa na Padiri Chantrain, ku wa 10 Nyakanga 1925, baba abapadiri ba mbere babaye muri Paruwasi ya Muramba.
Ku wa 8 Nyakanga 1925, Misiyoni ya Muramba iba iratangiye, kuko ari ho abapadiri ba mbere baje kuhatura, hakaba ihuriro ry’ibikorwa by’iyogezabutumwa, iba Misiyoni ya 13 mu Rwanda. By’umwihariko muri Diyosezi ya Nyundo, iyi Misiyoni yabaye iya kane kuko yabanjirijwe na Nyundo, Murunda na Rambura.
Amateka y’iyi Paruwasi agabanyijemo ibice birindwi by’ingenzi hashingiwe ku bapadiri bagiye bahakorera ubutumwa n’amateka y’u Rwanda muri rusange.
Mu 1925 kugeza mu 1933 hari Abapadiri bera bakurikiwe n’abapadiri Kavukire b’Abanyarwanda kuva mu 1933 kugeza mu 1965.
Muri iyi myaka ni bwo Padiri Aloys Bigirumwami , waje kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yabaye Padiri mukuru wa Muramba kuva mu 1933 kugeza 1951.
Kuva mu 1965 kugeza mu 1990, i Muramba hagarutse abapadiri bera, baje kongera gukirikirwa n’Abanyarwanda mu 1990 kugeza 1994 bari barangajwe imbere na Padiri Augustin Nkezabera, wabaye intwari, akigisha urukundo, ibyatumye yicwa ku ikubitiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 1994 kugeza mu 1995, nyuma y’Ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nta Padiri wabaga muri Paruwasi ya Muramba, icyo gihe abalayiki bageragezaga gusenga, bakora imihimbazo y’ijambo ry’Imana, bakabungabunga paruwasi uko bashoboye.
Abapadiri bongeye kugaruka I Muramba mu 1995, icyakora nabo bagowe n’igihe cy’abacengezi ku buryo bahuye n’ibihe by’umutekano mu gace Muramba iherereyemo.
Ibi byatumye abapadiri bahaba ariko bajyaga bagenda bagaruka bitewe n’uko ibihe byifashe. Muri iki gihe kandi, mu 1997 bamwe banyeshuri n’abarezi bo muri Institut Ste Marie Goretti no muri Collège de l’Immaculée barishwe. Iki gihe cyagejeje mu 2000.
Kuva mu 2000 kugeza ubu, Paruwasi ya Muramba yongeye kwisuganya, iriyubaka ndetse irakura. Kuri ubu, iyi Paruwasi imaze kubyara kwibaruka paruwasi eshatu arizo; Muhororo yashinzwe mu 1948, Rususa yashinzwe mu 1992 na Kabaya yafunguwe ku mugaragarao mu 2011.
Kugeza ubu, Paruwasi Muramba ifite abakristu ibihumbi 48,339, Imiryangoremezo 392, Inama 97, Sikilisali 21, na Santarali 6. Hari kandi imiryango ya Agisiyo Gatolika n’amatsinda y’abasenga 20 na Komisiyo zisanzwe muri Kiliziya nka Caritas, Ubutabera n’Amahoro, Umuryango, Urubyiruko, Abana, Liturjiya, n’andi.
Mu ikenurabushyo n’Iyogezabutumwa, iyi Paruwasi imaze kwibaruka abapadiri 12 n’Ababikira n’Abafurere barenga 100, icyakora abakiriho babarirwa muri 70. Ubu muri iyi Paruwasi hari imiryango y’Abihayimana itatu ihakorera ubutumwa; Benebikira, Abahire ba Nyina wa Jambo n’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu.
Mu bijyanye no gufasha abaturage b’Akarere ka Ngororero na Nyabihu iyi Paruwasi igeramo, Muramba ifite ibigo by’amashuri 15 bya Kiliziya Gatolika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.