Formula 1, ikarita nshya yinjiye mu bukerarugendo bw’u Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda rwagiranye amasezerano na Formula 1 yo kwakira isiganwa ry’imodoka nto zihuta ‘Formula 1 African Grand Prix’ mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu 2030.
Ni ibyatangarijwe muri BK Arena, mu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Stefano Domenicali, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Mohammed Ben Sulayem, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), hamwe n’abandi bashyitsi bakomeye n’abafatanyabikorwa batandukanye……. abafatanyabikorwa b’u Rwanda n’aba Formula 1 hirya no hino ku isi.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko ari icyubahiro n’agaciro gakomeye ku Rwanda kuba rwaratoranyijwe kuzakira iri siganwa, ashimangira ko ari amahirwe azagirira akamaro umugabane wa Afurika mu nzego zitandukanye, zirimo ubukerarugendo, kwakira abashyitsi no guhanga imirimo.
Perezida Kagame avuga ko Afurika yagize uruhare mu bikorwa byinshi bya siporo ku rwego rw’isi, ariko akenshi inyungu zibikomokaho ntizigarukire uyu mugabane ku rugero rukwiye.
Yashimangiye ko kuba Formula 1 igiye kuzakirwa muri Afurika ari intambwe ikomeye, izafasha guhindura uko uyu mugabane ugaragara mu kwakira amarushanwa akomeye mpuzamahanga.
F1 isobanuye iki ku Rwanda?
Iri siganwa, rinini ku rwego rw’isi, ryaherukaga muri Afurika mu myaka 33 ishize, rifite kinini risobanuye ku bukerarugendo n’ubukungu by’u Rwanda ndetse n’ibihugu birukikije.
Ibi binyura ahanini mu mafaranga yinjirira mu bashyitsi basura igihugu mu gihe cy’isiganwa, amafaranga atangwa n’abafatanyabikorwa mu gitegura isiganwa n’ibindi.
Ku Rwanda by’umwihariko, iri rushanwa rizagira uruhare runini mu kumenyekanisha u Rwanda hirya no hino ku isi kuko Formula 1 iri mu marushanwa akurikirwa n’abafana benshi bo mu bice bitandukanye by’isi. Mu gihe cy’isiganwa, amaso y’itangazamakuru, abafana, abashoramari n’abakora mu nzego z’imikino azaba ahanze u Rwanda.
Abazaza kureba isiganwa kandi, bashobora no gusura ibice nyaburanga by’u Rwanda. Ibi ni ibintu byinjiriza amafaranga abantu benshi kuko uko urujya n’uruza rwa ba mukerarugendo ruba rwinshi niko n’ibikorwa by’amahoteli, resitora, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu byinjiza amafaranga menshi.
Kuva ku iyubakwa ry’ikibuga kizifashishwa kugeza ku mushyitsi uzaza kureba iri siganwa, Abanyarwanda bazabiboneramo akazi mu ngeri zinyuranye.
Biteganyijwe ko ikibuga kizakira iri rushanwa kizaba gifite intera ya kilometero 40. Ni ikibuga kizubakwa i Bugesera hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya.
Ikindi ni uko ikibuga kitazaba kigenewe Formula 1 gusa. Giteganyijwe kuba ahantu hashobora no kwakira ibindi birori mpuzamahanga, imyidagaduro n’andi marushanwa y’imodoka mu bihe bitandukanye by’umwaka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.