Paruwasi ya Muramba yahimbaje Yubile y’imyaka 100
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, Paruwasi ya Muramba yahimbaje yubile y’imyaka ijana ishize inkuru nziza igeze ahari mu Kingongo.
Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo ari kumwe na Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu wa Kibungo ndetse n’Abapadiri benshi ba Diyosezi ya Nyundo.
Musenyeri Mwumvaneza yabwiye Abakristu ba Paruwasi ya Muramba ko Yubile bahimbaje ikwiye kubasigira impnduka mu mitima y’abakristu.
Ni ibirori byitariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Florence Uwambajemariya, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Christophe Nkusi n’abandi.
Ati “Ntisige hakiri abacakara b’ibyaha, abakizirizwe n’inzangano, abiganyira kwitabira ibikorwa by’urukundo n’impuhwe. Ubwo rero twumvise akarumbeti ko guhimbaza yubile y’imyaka 100, dushimire Imana ko yafashije abantu benshi kubohoka kugira ngo barusheho kuba aba-Kristu.”
Musenyeri Mwumvaneza yongeyeho ko guhimbaza Yubile bisobanuye urugendo rushya ruba rutangiye kandi rugomba kugirwamo uruhare na buri wese.
By’umwihariko yasabye ababyeyi ko bakwiye kubigiramo uruhare bita ku nshingano zabo zo kurera abo babyaye mu kwemera kwa Gikiristu, babahesha amasakaramentu ndetse banabatoza imico myiza.
Ati “Ubu ni ikivi gishya gitangiye aho dukwiye kureba byinshi bikeneye gukorwa, abavandimwe bacu bakeneye guhumurizwa bakagarukira Imana. Dukwiye kandi kurinda ingabire y’umwemera twazaniwe mu myaka yashize. Uko kwemera ni ifumba twashyikirijwe, tube maso rero ntizatuzimireho.”
Ati “Babyeyi nimugaruke ku nshingano zanyu kugira ngo tugire ejo hazaza ha Kiliziya n’Igihugu kuko ibyangiza ukwemera muri iki gihe byabaye byinshi. Ikivi aba bogezabutumwa batangiye nimwe muzacyusa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya nawe yunze mu rya Musenyeri avuga ko abakristu ba Paruwasi ya Muramba bakwiye guharanira guhindura Roho, by’umwihariko barangwa n’urukundo mu bihe nk’ibi birangwa n’amakimbirane mu miryango.
Madamu Uwambajemariya asaba Kiliziya kurushaho gufatanya na Leta mu gihangana n’iki kibazo cyamakimbirane mu miryango kuko agira ingaruka nyinshi ku muryango Nyarwanda ariwo Bakristu ba Kiliziya Gatolika.
Abakristu ba Paruwasi ya Muramba nabo bavuga ko ari igihe cyo kwisuzuma, kongera imbaraga mu gusenga no kubaho bakundana.
Etienne Ndagijumuremyi, Perezida wa Komite nyobozi ya Paruwasi ya Muramba avuga ko uru rugendo rwa Yubile rwasigiye abakristu ba Paruwasi ya Muramba guhinduka no kongera kwegera Imana ku buryo yizeye ko hari impinduka zizakomeza kugaragara mu Bakristu ba Paruwasi ya Muramba ku buryo n’ibibazo binyuranye byagarutsweho bitazakomeza gufata umurego muri iyi Paruwasi.
Ndagijumuremyi yaboneyeho gushimira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo wababaye hafi muri uru rugendo agakomorera amasakaramentu abakristu mu ngeri zinyuranye.
Ku wa 8 Nyakanga 1925, ni bwo Misiyoni ya Muramba yatangiye, iba Misiyoni ya 13 mu Rwanda. By’umwihariko muri Diyosezi ya Nyundo, iyi Misiyoni yabaye iya kane kuko yabanjirijwe na Nyundo, Murunda na Rambura.
Kugeza ubu, Paruwasi Muramba ifite abakristu ibihumbi 48,339, Imiryangoremezo 392, Inama 97, Sikilisali 21, na Santarali 6. Hari kandi imiryango ya Agisiyo Gatolika n’amatsinda y’abasenga 20 na Komisiyo zisanzwe muri Kiliziya nka Caritas, Ubutabera n’Amahoro, Umuryango, Urubyiruko, Abana, Liturjiya, n’andi.
Mu ikenurabushyo n’Iyogezabutumwa, iyi Paruwasi imaze kwibaruka abapadiri 12 n’Ababikira n’Abafurere barenga 100, icyakora abakiriho babarirwa muri 70. Ubu muri iyi Paruwasi hari imiryango y’Abihayimana itatu ihakorera ubutumwa; Benebikira, Abahire ba Nyina wa Jambo n’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu.
Mu bijyanye no gufasha abaturage b’Akarere ka Ngororero na Nyabihu iyi Paruwasi igeramo, Muramba ifite ibigo by’amashuri 15 bya Kiliziya Gatolika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.