Paruwasi ya Muramba yahimbaje Yubile y’imyaka 100
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, Paruwasi ya Muramba yahimbaje yubile y’imyaka ijana ishize inkuru nziza igeze ahari mu Kingongo.
Yanditse inkuru 167 kuri Kinyamateka. Kuva 02 Kanama 2022 kugeza 23 Kanama 2025.
Zerekanwe 14 muri 167
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, Paruwasi ya Muramba yahimbaje yubile y’imyaka ijana ishize inkuru nziza igeze ahari mu Kingongo.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, Abakristu ba Paruwasi ya Muramba n’inshuti zayo bari mu birori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 100 ishize iyi Paruwasi ishinzwe.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Inteko ya 20 y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), Nyiricyubahiro Fridolin Kardinali Ambongo, Arikiyepisikopi wa Kinshasa akaba na Perezida wa SECAM, yashimye byimazeyo u Rwanda ku buryo rwakiriye abitabiriye iyi nteko n’uburyo rwabashije gutera intambwe ikomeye ku bijyanye n’ubwiyunge n’amahoro.
CARITAS ya Diyosezi ya Nyundo n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) barakangurira buri wese kugira uruhare mu gutuma umwana ufite ubumuga abona uburezi buboneye.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Kamena 2025, Ishuri ‘St Ignace TSS’ ryahimbaje Mutagatifu Inyasi wa Loyola ryisunze.
Kuri uyu wa Gatandatu, abagize umuryango mugari wa GS RAMBURA GARCONS bahimbaje Yubile y’imyaka 50 ishize iri shuri rishinzwe.
Ku nsanganyamakuru igira iti “Uwo mwaka uzaba uwa yubile yanyu, uzababere mutagatifu," Abalevi 25: 12, abagize umuryango mugari w’Urwunge rw’Amashuri ya Rambura y’Abahungu (Rambura Garçon) bari mu byishimo byo guhimbaza Yubile y’Imyaka 50 ishize iri shuri rishinzwe.
Papa Fransisiko, wari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yitabye Imana kuri uyu wa Mbere wa Pasika, tariki ya 21 Mata 2025, afite imyaka 88, mu rugo rwe Casa Santa Marta i Vatikani.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare 2025, abagize umuryango mugari w’Ishuri ry’Abakobwa rya Rambura ‘G.S Rambura Filles’ bahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, umurinzi w’iri shuri.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025, urubyiruko rusaga 1000 rwo muri Diyosezi ya Nyundo, Akarere k'ubutumwa ka Kibuye rwahimbaje Umunsi mukuru w'urubyiruko ndetse na Yubile y'Impurirane ku rwego rw'urubyiruko.
Mu ijambo yagejeje ku badiplomate ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo i Vaitikani, Papa Fransisiko yavuze ko adashyigikiye imigirire y'abagore bakora ubucuruzi bwo gutwitira abandi, kuko nk'uko abisobanura umwana adakwiye gufatwa nk'igicuruzwa abantu.
Ababikira bo mu Muryango w’Abiyeguriye Roho Mutagatifu bari mu byishimo byo kuba uwashinze uyu Muryango ‘Mama Elena Guerra’ yarashyizwe mu Rwego rw’Abatagatifu mu Ukwakira 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024, Abakarisimatike bari mu birori byo guhimbaza Yubile y’Imyaka 50 ishize Ivugururwa muri Diyosezi ya Nyundo rigeze muri Diyosezi ya Nyundo.
INES-RUHENGERI yashimiye Pelagie Kankera umaze imyaka 21 ayikorera ubu akaba agiye mu kiruhuko cy'izabukuru.