Abagera ku bihumbi bitandatu bitabiriye Misa y'umunsi mukuru w'ikuzwa ry'umusaraba yasomwe na Papa ku munsi wa Kabiri w'uruzinduko rwe muri Kazakisitani
Kuri uyu munsi wa kabiri w'uruzinduko rwa Papa Fransisiko mu gihugu cya Kazakisitani, Papa Fransisiko yayoboye Igitambo cya Misa yitabiriwe n'abakristu bagera ku bihumbi bitandatu akaba ari ubwa kabiri abakristu b'iki gihugu baturiwe Misa na Papa.
Nyuma yo kwitabira Inama y'abayobozi bakuru b'amadini ku isi, Papa Fransisiko yakiriwe mu byishimo n'abakristu bo mu gihugu cya Kazakisitani mu gitambo cya Misa cy'umunsi mukuru w'ikuzwa ry'umusaraba.
Mu nyigisho ye Papa Fransisiko yabasabye kurangamira Kristu bakamutura ibibarushya. Ati "n'ubwo ku musaraba tubona urupfu, uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru w'ikuzwa ry'umusaraba. Kuri wo Yezu yishyizeho ibyaha byacu n'iby'isi yose maze abitsindisha urukundo".
Asobanura isomo ryo mu gitabo cy'Ibarura aho abayisiraheli mu butayu bijujutiye Imana bakarumwa n'inzoka maze Musa agacurisha indi nzoka ikabakiza, papa Fransisiko yagize ati "Mutekereze igihe twateshutse mu mubano wacu n'Imana no mu mubano wacu hagati yacu.“ Yabihuje n'ingorane igihugu cya Kazakisitani cyahuye na zo zirimo ubwicanyi no kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu.
Papa Fransisiko yababwiye ko urugendo rugana amahoro ari uguhozaho. Abasaba gukomeza guharanira kubaka amahoro mu gihugu cyabo bimakaza ubuvandimwe, kuganira no kumvikana.
Asoza inyigisho ye Papa Fransisiko yasabye abakristu kuvuka bundi bushya mu buzima bwo hirya y'umusaraba. Ati dukeneye gukira ubumara bw'urupfu maze tukaba abahamya b'ubuzima, urukundo n'amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.