Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abagize komite zihagarariye imigabane mu Ihuriro ry'abanyamakuru ba Kiliziya Signis bahuriye mu nama yo ku rwego rw'isi

Kuri uyu wa 14 Nzeri 2022, abagize komite ku rwego rw'imigabane itandukanye mu ihuriro ry'abanyamakuru ba Kiliziya Gatolika rizwi nka "SIGNIS", bahuriye mu nama ku rwego rw'isi mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro komite zatorewe guhagararira iri huriro mu nzego zitandukanye.

Abagize komite zihagarariye imigabane mu Ihuriro ry'abanyamakuru ba Kiliziya Signis bahuriye mu nama yo ku rwego rw'isi
Abagize komite zihagarariye imigabane mu Ihuriro ry'abanyamakuru ba Kiliziya Signis bahuriye mu nama yo ku rwego rw'isi

Ni inama yabaye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga ikaba yitabiriwe n'abarenga 45 bari bahagarariye imigabane yose y'isi. Iyi nama kandi yanatumiwemo abifuza kwinjira muri iri huriro nk'abanyamuryango bashya.

Muri iyi nama Afurika yari ihagarariwe na Komite yatorewe i Kigali tariki 14 Nyakanga 2022, inarimo Padiri Fidele Mutabazi, Umuyobozi wa Kinyamateka watorewe guhagararira iri huriro mu bihugu by'u Rwanda, Burundi, Kongo Brazaville na RD Kongo.

Ku ngingo zaganiriweho muri iyi nama, nyuma yo kugezwaho raporo y'ibikorwa by'Ihuriro Signis ku rwego rw'isi, hakurikiyeho kwemeza Komite ku rwego rw'isi izahagararira iri huriro mu gihe cy'imyaka 4. Iyi komite kandi yanahawe inshingano aho abagize ihuriro bagaragaje byinshi bikwiriye kwitabwaho mu guteza imbere itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika. Nyuma yo gutanga ibitekerezo bitandukanye hemejwe ko ibitekerezo bigiye kwegeranwa maze bikavamo umukoro uhawe iyi komite.

Nyuma yo gushyiraho Komite no kuyiha inshingano, abagize komite z'imigabane za Signis bakiriye abifuza kuba abanyamuryango barimo abo mu bihugu bya Portugali, Colombiya, Urguay, Brazil, Ubwongereza, U Bubiligi, Ibirwa bya Malita ndetse n'Umuryango wa Radiyo Mariya Ishami ry'Afurika. Abasabye kwakirwa nk'abanyamuryango bashya nyuma yo gusobanura impamvu bifuje kuba abanyamuryango bemerewe kwinjira muri "Signis" uretse Umurynago wa Radiyo Mariya Ishami ry'Afurika wasabwe gutegereza kuko uyu muryango ku rwego rw'isi uri mu biganiro na Ihuriro Signis mu rwego rwo kurebera hamwe ibyakwitabwaho mu kwakira abari muri uyu muryango. Kugera ubu Radiyo Mariya ikaba yemerewe kuba umuryango wa Signis mu rwego rw'igihugu ibarizwamo.

Iyi nama kandi yemeje Dr Jim McDonnell nk'umunyamuryango w'icyubahiro. Yagarutse kandi ku cyifuzo cy'abagize iri huriro muri Afurika bifuza kuzakira Congress ku rwego rw'isi iteganyijwe mu mwaka wa 2026. Padiri Amouzou Bertrand WEBB umwe mu bagize Komite y'Afurika yabwiye abari muri iyi nama ko Afurika itifuza gucikwa n'aya mahirwe ndetse ko mu mpera z'uku kwezi bazatangarizwa igihugu cyazakira iri huriro. Mu bihugu byifuzwa kugera ubu hakaba harimo Afurika y'Epfo, Gana, Cote d'Ivoire, Kenya, Etiyopiya n'u Rwanda.

"SIGNIS" ni ihuriro rya Kiliziya Gatolika rigamije guteza imbere itangazamakuru n'itumanaho muri Kiliziya. Iri huriro rihuza abakora ibirebana n'itangazamakuru bose muri Kiliziya Gatolika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose